skol

Element ari mu biganiro na 1:55AM Ltd

Yanditswe: Saturday 28, Jun 2025

featured-image

Nyuma y’igihe hatutumba intambara y’amagambo hagati ya 1:55AM Ltd na producer Element, kuri ubu ikibazo cyabo cyatangiye kuganirwaho n’impande zombi zishaka igisubizo.

Ubwo yari kuri KISS FM, Element Eleeeh yavuze ko mu by’ukuri ikibazo cyabaye ari icyo mu muryango ku buryo ku bwe asanga kigomba gukemuka binyuze mu biganiro kandi byanatangiye.

Ati “Njya mbibona ariko uko biri kose uriya ni umuryango wanjye, ibibazo byose twagirana twabikemurira imbere. Buri bucuruzi bwose bugira ibibazo ariko birakemuka iyo abantu bahuye bakaganira. Utubazo twari turimo twose turi gukemuka.”

Mugarura Kenny uyobora 1:55AM Ltd nawe yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo, ati "Element turi kuganira, ibibazo byari byabaye ariko rwose bisa n’aho biri gukemuka kandi biri mu murongo mwiza."

Element yari amaze igihe avugwa mu nkuru zo kutavuga rumwe n’abahoze ari abakoresha be banamushinjaga kudatanga amafaranga bumvikanye. Uyu musore yanashinjwe guta akazi.

Ku bijyanye no kongera amasezerano muri 1:55AM Ltd cyangwa gutandukana mu mahoro mbere y’uko ahari arangira, Kenny Mugarura yavuze ko bizagenwa n’ibiganiro barimo, ari nabyo bizagena ahazaza h’imikoranire yabo.

1:55 AM Ltd nabo bemeje ko bari mu biganiro na Element ndetse ibibazo byabo byamaze gufata umurongo wo gukemuka

Element yemeje ko bari mu biganiro byo gukemura ibibazo na 1:55AM Ltd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa