skol

Element EleéeH yerekeje muri Tanzania kurangiza umushinga w’indirimbo ye na Marioo

Yanditswe: Monday 06, Oct 2025

featured-image

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, Element EleéeH ari kubarizwa muri Tanzania, aho yagiye kurangiriza umushinga w’indirimbo ‘Jozi’ yakoranye na Marioo, iri no kuri album uyu muhanzi wo muri Tanzania aherutse gusohora.

Nubwo ahanini yajyanywe no gufata amashusho y’iyi ndirimbo, Element EleéeH ateganya kugira ibindi bikorwa ahakorera bya muzika.

Uyu muhanzi uteganya gusohora indirimbo nshya yise ‘Maaso’ mu minsi ya vuba , amakuru ahari ahamya ko azagira amahirwe yo gutangirira muri Tanzania ibijyanye no kuyimenyekanisha.

Uretse kumenyekanisha iyi ndirimbo, Element arateganya kugira indi mishinga akorera muri Tanzania irimo no gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi baho cyangwa kugira abo azikorera cyane ko asanzwe ari umuhanga mu mwuga wo gutunganya indirimbo.

Element EleéeH yinjiranye mu muziki inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye ariko abanza gukomwa mu nkokora n’uwamukoreye indirimbo wamwiciye gahunda ku ndirimbo ye ya mbere. Nyuma yo gutenguhwa n’uwamukoreye indirimbo ye ya mbere, Element yahise atangira kwiga uyu mwuga ndetse kugeza uyu munsi ni umwe mu beza u Rwanda rufite.

Kuva mu 2022, Element yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo ye yise ‘Kashe’ akurikizaho izindi zirimo ‘Fou de toi’, ‘Milele’, ‘Sikosa’ ya Kevin Kade bahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Tombe’ aherutse gusohora mu minsi ishize.

Album ‘Godson’ Marioo yakoranyeho na Element, iriho indirimbo ‘Happiness’ yakoranye na Kenny Sol ikabaho ibyamamare muri Afurika nka Bien, King Promis, Patoranking na Joshua Baraka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa