skol
fortebet

Element wishyuzwa miliyoni 25Frw muri 1:55am irahomaho?

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi minsi haravugwa amakuru y’uko Element yananiwe kwishyura amafaranga yakoreraga indirimbo mu gihe yabaga yishyuwe bituma yishyuzwa miliyoni 25Frw mu gihe we avuga ko atari umucungamutungo wo kubazwa amafaranga.

Sponsored Ad

Ni umwaka wa kabiri ari muri 155am akaba yarakoreyemo indirimbo nyinshi zamamaye zirimo Narakubabariye ya Junior Rumaga, Bad Boy ya Davis D, Selebura ya Bruce Melodie, Fou de toi ya Element, Pasadena ya Christopher, One in one ya Ray G, Bermuda ya Davis D, One more time ya Kenny Sol na Igitangaza ya Bruce Melodie.

Harimo kandi Azana ya Bruce Melodie, Cakula ya Phil Peter, Mamaloda ya Calvin Mbanda, Wallah ya Okkama, Bana ya Shaffy, Munda ya Kevin Kade, Golo ya Passy Kizito, Vole ya Christopher, Molomita ya Director Gad, Hawayu ya Yampano, Mpa Wowe ya Calvin Mbanda, Milele ya Element, Besto ya Okkama na Sekoma ya Chriss Eazy.

Izo ndirimbo ndetse n’izindi nyinshi ntabwo yigeze azishyurira amafaranga yagombaga kuzishyurira muri 155am ahubwo amafaranga yose barayamuhaga hanyuma akayakubita ku mufuka we bisanzwe.

Amasezerano ye avuga ko agomba kwishyura 60% by’amafaranha akoreye ku ndirimbo imwe bivuze ko agomba kwishyura 155am amafaranga 600,000 buri ndirimbo kuko indirimbo imwe ayikorera miliyoni.

Abari hafi ya Element bavuga ko nta mpamvu yo kwishyuzwa ayo mafaranga kubera ko atari umucungamutungo ahubwo ba nyiri label ya 155am bagomba kuba babibaza umucungamutungo.

Ibi byatangiye gukurura umwuka mubi hagati y’aba bombi nubundi bivugwa ko benda gutandukana, byatumye hibazwa, ese muri rusange label igomba iki uwo yasinyishije?

Iyo unyujije amaso mu nyandiko z’abahanga byumwihariko mu muziki, bavuga ko label ari inzu ifasha umuhanzi mu muziki ndetse bakamumenyera byose asabwa kugira ngo yuzuze inshingano ze zo guhanga haba ari uhanga beat cyangwa se indirimbo.

Umuhanzi cyangwa undi basinyishije nawe agomba kumva ko kubariza amategeko akumva ko kuba muri iyo label ari akazi gasanzwe ku buryo aba agomba kubahiriza inshingano n’amategeko y’iyo label.

Ubusanzwe, Label zigira akamaro kanini mu kubaka izina ry’umuhanzi ndetse ikagira uruhare runini mu kunyunyuza cyangwa se gusarura amafaranga ku izina rya wa muhanzi cg producer bubatse bakamutakazaho amafaranga menshi.

“Ama-label ya muzika agira uruhare rukomeye mu ruganda rwa muzika, atanga ubushobozi, ubufasha n’ubwamamare bikenewe kugira ngo umuhanzi atere imbere muri iri soko ririmo guhangana cyane.” Ni amagambo ya Nikola Iliev, umuyobozi wa Café De Anatolia, aganira na Forbes ku kamaro ka labels.

Mu masezerano label igirana n’uwo yasinyishije, hagomba kugaragaramo ingingo z’imikorere yabo aho ibyinjiye bigomba kunyuzwa ndetse n’uburyo bwo kugabana inyungu ndetse n’ibigomba kujya ku muhanzi bizagaruka.

Mu gihe Element yaba yaranyereje izo miliyoni 25Frw, byagaragara ko haba harabayeho uburangare ku bamukoresha kuko inshingano z’umuhanzi ni uguhanga haba indirimbo cyangwa ’beat’ cyane ko Element we yari yarasinye kuba Producer atari ukuba umuhanzi.

Gusa n’ubwo bimeze bityo muri rusange nta muhanzi uba muri label wiyakira akanibikira amafaranga yakoreye buri gihe, amasezerano agena imikoranire y’aba bombi yashingirwaho mu kwishyuzwa cyangwa se kwishyuza aya mafaranga cyane ko nyiri 155am aherutse gutangaza ko arambiwe gushora amafaranga no kuyajugunya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa