Element yahishuye umukobwa bakundana uko akwiye kuba ameze
Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

Mugisha Robinson Fred wamamaye nka Element uri mu ba Producer bakunzwe hano mu Rwanda by’akarusho akaba anyuzamo nawe akaririmba yahishuye ko yizerera mu rukundo cyane nubwo atarurimo ariko yakishimira kurubamo anavuga umukobwa bakundana uko yaba ameze.
Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Yago Tvshow ubwo yari abajijwe ku ndirimbo ’Kashe’ yumvikanamo amarangamutima y’urukundo abazwa niba yaba yarayikoze ari mu rukundo.
Mu gusubiza Element yagize ati"Ntago nayanditse ndi mu rukundo kuko nubwo akenshi abahanzi bandika indirimbo bagendeye ku bihe barimo akenshi banazandika kuko baziko ziri bufashe abandi. Ntabwo narindi mu rukundo n’ubu ntago ndurimo gusa nakishimira kurubamo kuko nizerera mu rukundo".
Aha umunyamakuru yahize amubaza iby’ibanze bikwiye kuranga umukobwa bakundana mu gusubiza agira ati"Njywe umuntu wese twakundana ntago navuga ngo akwiye kuba ameze gutya kuko hari igihe uhura n’umuntu mugahuza cyane nge nkunda umuntu w’imbere byaba akarusha n’inyuma bikaba ari sawa".
Element yabajijwe kuri kelia Ruzindana wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda 2022 wakunze gushyirwa mu majwi ko baba bari mu rukundo kubera uburyo yagaragaje ko amushyigikiye ubwo uyu mukobwa yari mu irushanwa.
Ntaguca ku ruhande yavuze ko nta rukundo bagiranye ndetse mu magambo ateruye arenzaho ko ibyo yamukoreye byose byari ubufasha yaha n’inshuti isanzwe.
Ati”Njyewe ntabwo narindi mu rukundo , nta nubwo ubu ndurimo.Nta rukundo narindimo buriya ni nkuko nawe nagufasha nk’inshuti yanjye mu gihe runaka nkakora ibintu runaka kubera ko tuziranye cyangwa tuvukana “
Uyu musore ukomeje kwigarurira imitima ya benshi aherutse kwegukana igihembo cyutunganya imiziki wahize abandi mu 2022 mu bihembo bya Kiss Summer Awards.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *