skol

Element yahuye na Harmonize na Falz wakoranye na Nick Minaj

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Element uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria aho yitabiriye ibihembo bya Afrima, yahuriyeyo na Harmonize wo muri Tanzania washimye ubuhanga bwe kuva mu mwaka wa 2023 n’umuraperi Falz wanditse amateka atandukanye harimo gukorana indirimbo na Nick Minaj.

Ku wa 07 Muatarama 2026, ni bwo Element yageze mu gihugu cya Nigeria aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Afrima biri kubera muri iki gihugu.

Ibihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA) bizatangirwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria kuva ku wa 7 Mutarama kugeza ku wa 11 Mutarama 2026.

Ibirori byatangiye ku wa 7 Mutarama 2026, naho umuhango nyir’izina wo gutanga ibihembo uzaba ku wa 11 Mutarama 2026 kuri Eko Convention Centre, Eko Hotels & Suites muri Lagos.

Muri ibi bihembo, Elemeny ahatanye mu cyiciro cya Best MVAA Music Producer of the Year (igihembo cy’umuhanga mu gutunganya indirimbo).

Mu kugera muri Nigeria, Element yahuye na Harmonize batangiye gukorana mu mwaka wa 2023 ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda agatangira umushinga w’indirimbo ari kumwe na Ariel Wayz hamwe na Kenny Sol, biyongeraga kuri Bruce Melodie wari wamutumiye.

Icyo gihe, mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yagaragaye yishimanye na Element aho yananyuzagamo akavuga ko ‘Element afite impano’.

Uretse Harmonize, Element yahuye n’umuraperi w’icyamamare Falz uzwi cyane muri Nigeria ndetse no muri Africa akaba yarashimangiye ubuhangange bwe ubwo yakoranaga indirimbo na Nick Minaj bise Bop Daddy.

Muri 2023, Harmonize yagaragaje ko yishimiye impano ya Element

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa