Element yinjijwe muri Album ya Platini P na Nel Ngabo ifite ishingiro kuri ‘Black Panther’
Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya umuziki (Producer), Element Eleeeh, ari mu bayoboye urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri Album nshya ya "Vibranium" y’abahanzi Rwangabo Byusa Nelson [Nel Ngabo] na Platini Nemeye [Platini P].
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 17 Mata 2025, Element yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe na Nel Ngabo, Platini P ndetse n’umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Karake Clement, aho bari mu bikorwa byo gutunganya imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri iyo Album.
Ishimwe Clement yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo iri gukorerwa muri studio ya Kina Music, ndetse ko hari abandi ba Producer benshi bagize uruhare muri iyi Album, bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ati: “Kuri Album hariho aba Producer benshi tuzabatangaza mu minsi iri imbere, ari nako dutangaza n’indirimbo zose ziri kuri Album.”
Ni ku nshuro ya kabiri Element akorera indirimbo Nel Ngabo, kuko yaherukaga kumutunganyiriza indirimbo Molomita yakoranye na Kenny Sol, nayo yakunzwe cyane.
Ku ruhande rwa Platini P, si ubwa mbere Element amutunganyiriza indirimbo kuko bagiye bahurira ku mishinga itandukanye, irimo Pase yakoranye na Rafiki, indirimbo yanatunganyijwe na Bob Pro, ndetse na Jojo, indirimbo irimo umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Cadette.
Album Vibranium izasohoka mu minsi iri imbere, ikazaba iriho indirimbo zitandukanye zigaragaza ubuhanga bw’aba bahanzi babiri bakunzwe mu njyana ya R&B n’Afrobeat. Ni Album izaherekezwaho n’ibitaramo bizabahuza n’abakunzi babo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iri tunganywa ry’iyi Album riri gukorwa mu buryo bwihuse ariko bunogeye amatwi, aho aba bahanzi bafite intego yo gutanga umuziki usukuye kandi wihagazeho, binyuze mu bufatanye na ba Producer bafite uburambe n’ubushobozi bwo gushyira ku isoko ibihangano bifite ireme.
Ijambo “Vibranium” bitiriye Album yabo, ryakomotse mu nkuru za Marvel Comics, cyane cyane mu buzima bwa Black Panther, aho ari ‘metal’- icyuma cy’amayobera gitekerezwa ko gifite imbaraga zidasanzwe.
Mu nkuru z’uyu mukino, Vibranium ni metal iboneka gusa mu gihugu cy’amayobera cya Wakanda, ikaba ari yo yifashishwa mu gukora ibikoresho birimo nk’ingabo (shield) ya Captain America, ndetse no mu gukora ikoranabuhanga rihambaye rya Wakanda. Ifatwa nk’icyabonetse gihenze, gifite ubushobozi bwo gukusanya, kubika no gusohora ingufu (energy) mu buryo budasanzwe.
Mu buryo bwimbitse, ‘Vibranium’ isobanura iki mu muziki?
Iyo abahanzi nka Nel Ngabo na Platini bahisemo kwita Album yabo Vibranium, bishobora gusobanura ibintu byinshi mu buryo bwa gihanga:
Uburemere n’agaciro k’indirimbo zabo: Nka Vibranium, bashaka kwerekana ko ibihangano biri kuri iyi Album bifite ireme rikomeye kandi ritagereranywa.
Imbaraga n’ubushobozi butangaje: Iyi Album ishobora kuba irimo indirimbo zifite imbaraga zidasanzwe mu buryo bw’amajwi, amagambo cyangwa ubutumwa.
Ikoranabuhanga n’ubuhanga: Kuba Vibranium ikoreshwa mu bikoresho by’ikirenga, nabo bashobora kuba bashaka kwerekana ko bakoze ku rwego rwo hejuru mu miririmbire no mu gutunganya iyi Album.
Ubumwe bw’abahanzi babiri bafite imbaraga zitandukanye: Nk’uko Vibranium yihariye ariko ikabyara byinshi binyuranye, iyi Album irashobora kuba yerekana ubuhanga buje guturuka mu majwi ya Nel Ngabo n’imiririmbire ya Platini.
Mu magambo arambuye, Vibranium si izina ryatoranyijwe gutyo gusa — ni ikimenyetso cy’ubukana, ubuhanga n’agaciro abahanzi bashyize muri iyi Album, ndetse no kwerekana ko bashyize hamwe ibitamenyerewe mu muziki nyarwanda.
Element yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare ku mushinga w’indirimbo ya Nel Ngabo na Platini iri kuri Album nshya
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *