skol
fortebet

Elsa naramusengeye kandi nanjye mfunze! Titi Brown ahishuye ubuzima abayemo muri Gereza

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Titi Brown wamenyekanye mu gisate k’imyidagaduro nk’umubyinnyi wabigize umwuga yahishuye ubuzima abayemo muri Gereza aho afungiye i Mageragere ari mu minsi 30 ategereje kuburana anavuga uburyo yashimishijwe no kubona Miss Elsa arekurwa.

Sponsored Ad

Uyu musore umaze amezi hafi arindwi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere yavuze ko ubu yamaze kwiyakira ikindi yasanze Gereza itandukanye cyane n’uko abantu bayifata hano hanze.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Yago wasuye iyi Gereza yahishuye ubuzima yabayemo kuva ageze muri Gereza kugeza uyu munsi ati" Nkigera hano kwiyakira byabanje kungora nkuko uzi Gereza ifatwa hano hanze urumva nange niko nayifataga numvaga haba abagome gusa nyine kwakira ubuzima ngiye kubamo byabanje kungora ariko uko iminsi ishira ugenda umenyera ugasanga Gereza n’ahantu hatandukanye cyane nuko hafatwa aha hanze".

Umunyamakuru yamubajije ikintu cyamutunguye cyane akigera muri gereza yagize ati" Hano haba urubyiruko rwinshi ntago nari nziko gereza ibamo urubyiruko ari narahabasanze benshi hari nabo nari narabuze nasanze hano"

Yakomeje avuga ko kumenyera byamutwaye igihe kingana n’amezi abiri gusa" Ati hano hantu haba imyidagaduro uretse ko kwisanisha nabandi byabanje kungora ariko mu gihe kingana n’amezi abiri nahise negera urundi rubyiruko rubyina tukajya tubyinana.

ati" Abantu twakira ibintu mu buryo butandukanye ariko iyo umeze neza mu mutwe ntakintu kiba kigoye".

Uyu musore ukiri muto avuga ko yababajwe cyane no kubona Ndimbati amusanze muri gereza mu minsi mike akabona na Prince Kid ariko bigeze kuri Miss Elsa ho avua ko byamushenguye umutima.

Ati" Nkimara kubona ko Elsa bamufashe naramusengeye cyane ibaze ko namusengeye kandi nange mfunze ariko narishimye cyane ubwo bamurekuraga nta mukobwa ukwiye kujya muri Gereza kuko uko abagabo bakira gereza bitandukanye nuko abakobwa bayakira".

Tit Brown avuga ko ikintu cyamushimishije cyane ari ugusanga Television muri Gereza ati" Ikintu kingora cyane ni ukuba ntabona abantu bange nkumbura inshuti, Umuryango no kuba hanze".

Yakomeje avuga ko Ndimbati yamutunguye cyane ati" Nkange kumenyera byantwaye amezi abiri ariko Ndimbati mu minsi ibiri yari yamaze kumyana n’abantu bose rera kwiyakira biterwa n’umuntu kugiti cye".

Umunyamakuru yamubajije icyo arimo kuzira mu kiniga kinshi ati" Ibyo tubyihorere kuko niyo mbisomye ku gipapuro handitseho Gusambanya umwana simbona uko mbisobanura ariko reka tubireke hari ubutabera".

Titi yasoje avuga ko kuba muri Gereza ukiyakira ibanga ari nta rindi bisaba gusenga kandi Imana ariyo ishoboza byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa