skol

Eminem aravugwa mu rukundo n’umukobwa umwambika

Yanditswe: Friday 17, Oct 2025

featured-image

Umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa witwa Katrina Malota, umukorera ‘makeup’ akanamwambika.

TMZ yatangaje ko Katrina Malota amaze imyaka myinshi akorana na Eminem, ndetse akunda kumufasha kumutunganyiriza imisatsi no kumorera ‘makeup’ mu gihe ari mu bikorwa byo gufata amafoto cyangwa amashusho y’indirimbo.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyo atari mu kazi ka Eminem aba ari gukorera muri ‘salon’ itunganya imisatsi, iherereye mu Mujyi wa Birmingham muri Leta ya Michigan.

Ntabwo amakuru y’igihe bamaze bakundana aramenyekana neza. Katrina Malota yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye muri Amerika barimo e Snoop Dogg, Robin Thicke na 50 Cent.

Eminem asanzwe afite abana batatu barimo Hailie Jade w’imyaka 29 yabyaranye na Kim Scott babanye nk’umugabo n’umugore, Alaina Marie Mathers w’imyaka 32 yabyaranye na Dawn Scott uvukana na Kim Scott na Stevie Laine w’imyaka 23 arera wa Kim Scott na Eric Hartter.

Uyu mugabo yasezeranye kubana akaramata na Kim Scott mu 1999 kugeza 2001, aba bombi bongeye gusezerana mu 2006 muri uwo mwaka baranatandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa