skol
fortebet

Ese koko hari icyaba cyihishe inyuma y’ ifoto Teta Diana yashyize ahagaragara ari kumwe na Stromae ?

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2017 nibwo Teta Diana yashyize ahagaragara ifoto yifotozanyije na Stomae umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda ariko wibera ku mugabane w’Uburayi. Twifuje kumenya byinshi kuri iyi foto gusa amakuru Teta yatangaga asa naho afitanye imishinga miremire na Stromae bitarangiriye mu kwifotozanya gusa
Teta na Stromae bahuriye mububiligi.
Iyi foto ikijya hanze umunyamakuru yamuganirije amubaza icyihishe inyuma y’ifatwa ryayo, maze mu magambo macye uyu (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2017 nibwo Teta Diana yashyize ahagaragara ifoto yifotozanyije na Stomae umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda ariko wibera ku mugabane w’Uburayi. Twifuje kumenya byinshi kuri iyi foto gusa amakuru Teta yatangaga asa naho afitanye imishinga miremire na Stromae bitarangiriye mu kwifotozanya gusa

Teta na Stromae bahuriye mububiligi.

Iyi foto ikijya hanze umunyamakuru yamuganirije amubaza icyihishe inyuma y’ifatwa ryayo, maze mu magambo macye uyu muhanzikazi asubiza agira ati” Twahuye kuri uyu wa Kabiri, twahuye nk’abahanzi ibindi birenze ibyo muzabimenya nihagira ikivamo, gifatika."

Uyu muhanzikazi wumvaga atifuza kuvuga byinshi ariko imvugo ye nayo ikumvikanamo icyizere cy’uko hari ikibyihishe inyuma nubwo atagitangaje.

Teta Diane yabwiye umunyamakuru ko agiye kumara icyumweru mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ze zigize zigize umuzingo mushya w’ indirimbo uzaba uriho indirimbo 13 avuga ko azanaza kuyumvisha Abanyarwanda namara kuyirangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa