skol
fortebet

Exclusive: Ikiganiro Kihariye na Miss Nshuti Muheto Divine n’Ibisonga bye-VIDEO

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iminsi 10 irashize, Nyampinga Nshuti Muheto Divine Yeguknye Ikamba. ni ikamba yambinswe na Miss Ingabire Grace warurimaranye Umwaka.

Sponsored Ad

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA NYAMPINGA WA 2022 N’IBISONGA BYE.

Kuva kumunsi wambere ubwo Nshuti Muheto Divine yitabiraga Irushanwa, yakomeje kugaruka ku mitwe y’inkuru nyinshi z’Ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda no Hanze bigakongezwa cyane n’ijambo "Muheto Uri mwiza pe!" yabwiwe na Mutesi Jolly wari umwe mubagize akanama nkemurampaka.

Bamwe batangiye kuvuga ko Ntakabuza Muheto azegukana ikamba kuko Jolly afite ijambo rinini mubagize akanama nkemurampaka gatanga amanota k’Umukobwa uba ugomba kuba Miss Rwanda.

Abenshi kandi, bavugaga ko uyu Nyampinga yarakwiye guhabwa nirindi kamba ry’Umukobwa waryoheje Amafoto (Miss Photogenic), kuko amafoto ye uwayabonaga wese yahitaga yunga murya Jolly.

Havuzwe byinshi kandi kubijyanye n’ikamba rya Miss Rwanda Muheto, bavuga ko yaba yarateguwe cyane ko kumunsi wanyuma Miss Muheto yasubiyemo indangagaciro zizamufasha gusohoza ubutumwa bwe, agasubiza neza neza nkizo Miss Mutesi Jolly yavuze muri 2016 ubwo yitabiraga Miss Rwanda.

Havuzwe byinshi kandi kubijyanye n’ikamba ry’Umukobwa wahize abandi mu gukundwa bihebuje (Misss Popurality) ryahawe Miss Muheto, bamwe bakemeza ko ryagombaga guhabwa Kayumba Darina wemeje benshi cyane cyane mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane. byaje Kurangira Darina abaye Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda.

Bamwe mubakurikiye iri rushanwa kuva kumunsi wambere kugera kuwanyuma, benshi batunguwe n’Izina Keza Moalithia wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

Mugushaka Kubabaza ibibazo by’Amatsiko benshi bibaza, Umuryango wagiranye Ikiganiro Kihariye na Nyampinga w’U Rwanda n’Ibisonga bye basubiza ibibazo byinshi mu byibazwa na benshi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA NYAMPINGA WA 2022 N’IBISONGA BYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa