Sosiyete ya Meta iri gutegura impinduka nshya kuri porogaramu ya Facebook ikoreshwa kuri telefoni, aho ishobora gutangira gufungukana urupapuro rugaragaza video ngufi aho kuba amakuru asanzwe y’inshuti n’amafoto.
Izi mpinduka zigamije guhuza Facebook n’uko abantu benshi muri iki gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane izishingiye kuri video ngufi nka TikTok, zikomeje gukundwa n’abakoresha internet ku isi.
Biteganyijwe ko igerageza ry’iyi miterere mishya rizatangira mu mpera za 2026, rikabanza gukorerwa mu bihugu bimwe na bimwe byatoranyijwe aho abakoresha Facebook basanzwe bamara igihe kinini bareba amashusho.
Mu gihe iri gerageza ryatanga umusaruro mwiza, Meta ishobora gutangira gukwirakwiza ubu buryo ku bakoresha Facebook muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu mwaka wa 2027, mbere yo kubugeza no mu tundi turere.
Nubwo video zizaba zishyizwe imbere, Meta yavuze ko itazahatira buri wese gukoresha iyi miterere mishya. Abazatoranywa mu igerageza bazahabwa amahitamo yo gukomeza gukoresha uburyo busanzwe, aho amakuru y’inshuti, amafoto n’inyandiko bikomeza kuba ari byo bibanza kugaragara.
Ku bazahitamo kwakira impinduka, amakuru asanzwe yo kuri Facebook ntazacika burundu. Ahubwo azimurirwa ku kindi gice cya porogaramu, ku buryo uyakeneye azajya ayageraho mu buryo bworoshye.
Ubuyobozi bwa Facebook buvuga ko iki cyemezo gishingiye ku buryo video zabaye uburyo bw’ingenzi abantu bakoresha mu gusabana, gusangira amakuru no kwamamaza ibikorwa byabo kuri internet.
Binyuze muri izi mpinduka, Meta yifuza ko Facebook yakomeza guhangana n’izindi mbuga nkoranyambaga zikomeje gukurura abakoresha benshi, ndetse ikanahuza serivisi zayo n’ibyifuzo by’abakoresha bo muri iki gihe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *