
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda agiye kugezwa mu rukiko ngo aburane ku byaha akurikiranyweho.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko dosiye ya Sengabo yamaze kuregerwa urukiko ndetse ko azaburana ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.
ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *