skol
fortebet

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice imbabazi za The Ben zihabwa agaciro

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

None ku wa 13 Kamena 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Fatakumavuta ibyaha bitatu ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse n’ihazabu ya 1,300,000Frw.

Sponsored Ad

Ni umwanzuro wari gusomwa ku wa 06 Kamena 2025 ariko uhura n’umunsi w’ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha wizihizwa cyane mu idini rya Islam.

Mu isomwa ry’imyanzuro y’uru rubanza, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje neza uko Fatakumavuta yakoze icyaha cy’ivangura by’umwihariko ku mugore wa Bahati nk’uko yari yarabirezwe.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, urukiko rwasanze kitamuhama kuko kuvuga ko The Ben yiriza bitagize igitutsi kandi nta sura mbi byamwambitse mu bantu.

Ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, urukiko rwasanze icyifuzo cya Fatakumavuta cyo gupimwa kitahabwa ishingiro bityo basanga iki cyaha kimuhama.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’ubwo nyiri ubwite (Fatakumavuta) yavugaga ko yagaragazaga aho yabikuye, yongeragamo ibye bitavuzwe bityo urukiko rusanga iki cyaha kimuhama.

Ikindi cyaha cyo gukangisha gusebanya byumwihariko aho yavuze ko The Ben natamuha amafaranga azamuzimya, urukiko rusanga cyimuhama.

Nk’uko amategeko abiteganya, basanze ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge agomba gukatirwa umwaka umwe, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha kigahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni ndetse n’icyaha cyo gusebanya kikaba gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300,000Frw.

Uteranyije ibihano byose ku byaha byamuhamye, Fatakumavuta yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1,300,000Frw. Ariko kubera imbabazi za bamwe mu bo yakoreye ibyaha harimo na The Ben, Fatakumavuta yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya 1,300,000Frw.

Nk’uko biteganywa n’itegeko, Fatakumavuta n’abamwunganira baracyafite iminsi 30 yo gutanga ubujurire bwabo mu gihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa