
Umunyamakuru uzwi cyane mu gisata cy’imyidagaduro Sengabo Jean Bosco benshi bazi nka Fatakumavuta yongeye kuregwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gihe kitageze ku mezi atatu.
Uyu Fatakumavuta tariki 14 Ukwakira 2022 yari yitabye RIB ubwo yariho abazwa ku byaha yari akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo yari yatangaje ku umukinnyikazi wa Film Alliah Cool aho yavugaga ko “atwite inda y’umuherwe wo muri Nigeria.”
Ubu amakuru ahari ni uko Fatakumavuta yongeye kuregwa muri RIB, aho uwatatanze ikirego ari uwitwa Noopja usanzwe afite inzu itunganya umuziki izwi nka Country Records.
Uyu NoopJa uherutse gupfusha umuvandimwe we wari uzwi nka Kinyoni, aherutse kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muvandimwe we, avuga ko yishwe ahawe uburozi n’abo yitaga inshuti ze.
Uyu munyamakuru Fatakumavuta, yari aherutse gutangaza ko afite amakuru yo kuba uyu Noopja ashinja Producer Element kwica uriya nyakwigendera.
Nyuma y’ubu butumwa Noopja yagiye ahandikirwa ubutumwa anyomoza ibyo Fatakumavuta atangaje ndetse amusaba kwitodera cyane ibyo atangaza mu gihe nta makuru ahagije abifiteho.
Fatakumavuta wiyita umunyamakuru w’umucukumbuzi mu ruganda rw’imyidagaduro, yari aherutse gutangaza ko azatangaza iyi operasiyo yise transfer.
Noopja yahamirije Inyarwanda ko yamaze kugeza uyu munyamakuru muri RIB, gusa yirinda kuvuga ibyo amushinja, nubwo bishobora kuba bifitanye isano n’aya makuru yatanzwe na Fatakukmavuta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *