Faysal wakinnye Volleyball mu Rwanda yitabye Imana azize ikimene cy’icupa yakatishijwe
Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

Umukinnyi wakinnye Volleyball mu Rwanda mu makipe atandukanye Safari Faysal yitabye Imana aguye muri CHUK nyuma yo gukatishwa ikimene cy’icupa n’umuntu bari bafitanye ikibazo.
Inkuru y’urupfu rwa Faysal yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022.
Amakuru dukura ku kinyamakuru ISIMBI yamenye ni uko Faysal yahuye n’iki kibazo ku Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022 i Rubavu.
Bivugwa ko hari umuntu bigeze kugirana ikibazo mu minsi yashize ariko we agakeka ko byarangiye. Ngo ku Cyumweru gishize baje guhurira mu kabiri ariko Faysal we arahamusiga ahindura akabari.
Nk’uko byumvikana mu majwi y’umwe mu bantu ba hafi Faysal ni uko nyuma uyu musore bari bafitanye ikibazo yamuhamagaye akamubaza aho ari, undi aramubwira ndetse anamusaba gufata akagare yahagera akakishyura, yarahageze asaba icupa arangije icupa arikubitahasi maze ikimene agikatisha Faysal ku ijosi imitsi arayica kuko yakimukatishije incuro 2.
Uyu musore yahise yambuka ajya i Goma mu gihe Faysal we yarimo agaragaruka hasi, bahise bamuterura bamujyana ku bitaro bya Gisenyi basanga yaviriyemo imbere bahita bamwohereza i Kigali muri CHUK, bahise bamushyira muri Bomboni ariko abaganga bavuga ko atazakira, byaje kurangira yitabye Imana.
Safari Faysal yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka INATEK, Umubano Blue Tigers, College Inyemeramihigo na College Christ Roi Nyanza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *