skol
fortebet

FC Barcelone yahimduye ibirango, yari ifite ishyiraho ibya kompanyi icuruza umuziki.

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

FC Barcelone yahimduye ibirango bya sitade yayo ishyiraho ibya kompanyi icuruza umuziki nyuma yo gusinyana amasezerano na Spotify icuruza umuziki kuri enternet azasiga stade yiyi kipe yo muri espagne ihinduriwe izina ikitwa ’Spotfy Nou Camp’

Sponsored Ad

Kuva iyi stade yakubakwa mu 1957, ni ubwa mbere ihawe umuterankunga uyitirirwa.

Izi mpande zombi ntizashyize hanze amafaranga byasabye kugira ngo ubu bufatanye bubeho nubwo bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko yaba ari miliyoni 307 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 312 z’amanyarwanda.

Aya masesezerano anakubiyemo ko uhereye mu mwaka utaha w’imikino, ikirangantego cya Spotify kizajya kigaragara imbere y’imipira ya FC Barcelone y’abagabo n’iy’abagore kikanambarwa ku myenda y’imyitozo yari isanzwe iterwa inkunga na Beko, uruganda rucuruza firigo.

Mbere y’uko Spotify itangazwa nk’umufatanyabikorwa mushya, Rakuten, ikigo cy’Abayapani gikora ubucuruzi bwo kuri internet nicyo cyari umuterankunga mukuru.

Spotify ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu gucururiza umuziki kuri murandasi. Uwayishinze ni Umunya-Suède witwa Daniel Ek wari uherutse gutangaza ko yifuza kugura Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa