Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje abagize komisiyo zayo esheshatu barimo Kanamugire Jean Fidèle na Nibagwire Sifa Gloria wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu igihe kinini.
Abagize izi komisiyo bemejwe mu nama ya Komite Nyobozi yateranye ku wa 8 Ukwakira 2025.
Komisiyo Ishinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago iyobowe na Kanamugire Fidèle usanzwe ari Perezida wa Heroes FC, yungirijwe na Seneza Jean Paul.
Igizwe kandi na Nsengimana Donatien, Kagarama Clementine na Muntuwese Raissa.
Komisiyo y’Amarushanwa iyobowe na Niyitanga Desire wabaye Perezida wa Gicumbi FC, yungirijwe na Rwirasira François. Hari kandi Kwisanga Janvier, Mugisha Samuel na Mukashema Marie Louise.
Komisiyo Ishinzwe Imari iyobowe na Nshuti Thierry, wungirijwe na Bugabo Christian. Igizwe kandi na Kageruka Ariella na Mulindabigwi Meilleur.
Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore iyobowe na Gicanda Nikita Vervelde, yungirijwe na Kayitesi Vivian. Nibagwire Sifa Gloria uherutse gusezera gukina, aho azwi cyane muri AS Kigali WFC n’Ikipe y’Igihugu yakiniye igihe kinini.
Hari kandi Umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Uwimana Clarisse na Muhire Alistair.
Komisiyo Ishinzwe Ubuvuzi iyobowe na Dr. Col Gatsinzi Herbert, wungirijwe na Hope Jean Marie Vianney. Hari na Mahoro Fiona, Cyitegetse Paola Oceane na Tuyishime Jean de Dieu.
Ni mu gihe, Komisiyo Ishinzwe Ubutegetsi n’Amategeko iyobowe na Ndengeyingoma Louise, wungirijwe na Rutagengwa Philbert. Irimo kandi Tuyisenge Celestin, Kayitera Canisius, Nishimwe Claudine, Safari Ibrahim na Ndatsikira Sylidio.
Izi komisiyo ziyobora manda y’imyaka ine nk’uko bigenda n’ubundi kuri Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe.
Niyitanga Desire wabaye Perezida wa Gicumbi FC, ayoboye Komisiyo y’Amarushanwa
Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago Kanamugire Fidèle ni umwe mu bamaze igihe kinini mu mupira w’u Rwanda
Gicanda Nikita Vervelde, uyoboye Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore
Gicanda Nikita Vervelde, uyoboye Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore
Umunyamakuru Uwimana Clarisse ari mu bagize Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore
Nibagirwe Sifa Gloria wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu igihe kinini yashyizwe muri Komisiyo Ishinzwe iterambere rya Ruhago y’Abagore


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *