skol
fortebet

Fofo ukina muri Papa Sava yahishuye itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyomubyeyi Noella wamenyekanye mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nka Papa Sava akinamo yitwa Fofo yahishuye italiki y’ubukwe bwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa urangaza benshi kubera imiterere ye yahamije ko ifoto yagiye hanze imugaragaza ari kumwe n’umusore n’ubutumwa buteguza ubukwe ari iy’ukuri.

Nkuko bigaragara ku ifoto Fofo ari kumwe n’umukunzi we ubukwe bwe buteganyijwe kuwa 2 Ukwakira 2022.

Mu kiganiro na Radiotv10 Fofo yavuze ko yiteguye kuva mu busiribateri akinjira mu kiciro gishya mu butumwa yagize ati"Ntekereza ko iki ari gihe cyiza kuri njye cyo kuba nahindura icyiciro nkava mu busiribateri nkarema irindi sano.”

Ubukwe bwa Fofo bwatangiye kuvugwa umwaka washize aho yahamije ko ari mu rukundo n’umusore usanzwe ari umuhanzi witwa Paterne ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Fofo uretse kuba yaramenyekanye muri Sinema ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza.

Mu Kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko undi mwaka abaye atarava mu busiribateri n’ibisabwa bindi abyujuje nta cyamubuza kongera kwiyamamaza.

Ibitekerezo

  • Kuki mwifitoza mugaragaza ikibuno?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa