France Mpundu n’umukunzi we Moctar bamaze iminsi barira ubuzima muri Sénégal
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
France Mpundu n’umukunzi we Moctar bamaze iminsi barira ubuzima muri Sénégal aho bagiye kwizihiriza umunsi wahariwe abakundanye ‘St Valentin’ ndetse n’ubu bakaba ariho bari kubarizwa.
Moctar na France Mpundu bamaze igihe bakundana kuva bava muri ‘The Secret story’ aho urugendo rw’urukundo rwabo rwatangiriye, ntawe ugisiga undi iyo batagiye aha baba bari ahandi.
Nyuma y’uko Moctar asuye uyu mukobwa mu Rwanda ndetse bakahagirana ibihe byiza, icyakora ntabashe kwitabira igitaramo cye kubera impamvu z’akazi, bahisemo kujya gusangirira ‘St Valentin’ muri Sénégal ari naho bari kubarizwa.
Amakuru dukesha IGIHE ni uko kuva Moctar yakwegukana irushanwa ‘The secret story’ ari na ho yakundaniye na France, ibyatumye baba ikimenyabose mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa cyane ko iki kiganiro cyatambukaga kuri Canal+, batangiye kubona ibiraka bitandukanye.
Mu biraka babonye birimo n’ibyo kwamamaza ama sosiyete atandukanye yo mu bihugu binyuranye birimo na Sénégal bari kubarizwamo nubwo akazi bari gukora bataremererwa kukavuga mu itangazamakuru.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bagiye muri Sénégal kuhizihiriza umunsi wahariwe abakundana, icyakora hari n’akazi bari bafiteyo ariko ntekereza ko bataremererwa kukavuga kuko kuva Moctar yakwegukana ririya rushanwa bakundaniyemo hari imiryango yagiye ifunguka hagati yabo.”
France na Moctar bakundaniye muri Afurika y’Epfo ubwo bose bari bitabiriye ‘The Secret story’ ndetse aha ni ho bemeranyije ibyo kubana uyu musore yambika uyu muhanzi impeta y’isezerano ryo kuzabana akaramata.
Nubwo France Mpundu aherutse kwereka iwabo Moctar nk’umusore wamutwaye umutima ndetse biyemeje kurushinga, nta makuru y’ubukwe bwabo aramenyekana kugeza ubu.
France Mpundu n’umukunzi we bari kuryoherwa n’ibihe bakomeje kugirira muri Sénégal
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *