skol

France Mpundu wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya ‘Secret Story’ yageze i Kigali

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

France Mpundu wabaye Umunyarwanda wa mbere winjiye mu marushanwa ‘Secret Story’ yabereye muri Afurika y’Epfo ahagarariye u Rwanda, yageze i Kigali akomoza ku byo yungukiye muri aya marushanwa.

Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana Saa Yine z’ijoro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2025, yakirwa n’abo mu muryango we ndetse n’abafana be.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, France yavuze ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda akavuga ko ari ibyishimo bikomeye kugaruka mu rugo.
Abategura ‘L’émission réalité’ muri Afurika y’Epfo bamutumyeho bamusaba ko yakwitabira amarushanwa abona ari amahirwe ariko ngo abanza gucikamo intege kuko yaherukaga igifaransa kera.
Yagize ati: “Nabanje gushidikanya cyane ariko nyuma mfata umwanzuro wo kujyamo nanashimira cyane abangiriye icyizere cyo kujyamo.”
Avuga ko kimwe mu byamugoye ari ukumara amezi abiri adafite telefoni, nta makuru yo mu muryango we azi ndetse n’amakuru yo ku Isi, ni ibintu afata nk’ibikomeye cyane.
France Mpundu yakomoje ku byo yungukiye mu marushanwa yitabiriye. Ati: “Nagize amahirwe yo guhura n’abandi bari mu irushanwa bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga igifaransa, twarabanye mu mwiherero neza.
Nk’umuhanzi nkuyeyo abamenyi benshi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Ahamya ko ibyo yakuyeyo, n’abo yamenyaniyeyo na bo, ari byo bizamuha ibindi birushijeho kuruta amafaranga.
Akomeza agira ati: “Negukanye umwanya wa Kane, ni iby’agaciro kuri njyewe kuba narahagarariye u Rwanda, ni ibintu bikomeye kuza muri batanu ba mbere, kuba nakwegukana umwanya wa Kane ntitaye ku mafaranga, byonyine guhagararira u Rwanda, guhagararira umuziki nyarwanda ni iby’agaciro kuri njyewe.”
Kuvumbura amabanga y’abandi ni byo byaheshaga urushanwa amahirwe yo gukomeza gutsinda ndetse n’abandi bakamushyigikira akaguma mu nzu, ni byo bintu byaranze umukino wose.
Amarushanwa yagiyemo, yari amarushanwa akomeye ahuza abanyempano bo mu bihugu bivuga igifaransa.
Iki kiganiro ‘L’émission réalité’ kimara amezi atatu, gihuza abatoranyijwe mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, bagashyirwa hirya y’Isi isanzwe nta televiziyo cyangwa telefone bakoresha, bagahurizwa mu nzu yuzuyemo ibyuma bifata amajwi n’amashusho.
Abahatana baba bafite ibanga bagomba kuryamaho bakarihisha abo bahanganye ariko bagahangana no kuvumbura irya bagenzi babo bahatanye.
Ubusanzwe ‘Secret Story’ ni ikiganiro gitambuka kuri CANAL+ gisigira uwatsinze arenga miliyoni 20 z’ama CFA (miliyoni 50Frw).
Muri uyu mwaka, Secret Story yitabiriwe n’abagera kuri 17 baturutse mu bihugu 15 binyuranye byo muri Afurika ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa