skol

France Mpundu yakoranye indirimbo na Paulo Chakal ugezweho muri Côte d’Ivoire

Yanditswe: Saturday 20, Dec 2025

featured-image

France Mpundu umaze iminsi muri Côte d’Ivoire aho ari mu bikorwa binyuranye n’umukunzi we Moctar, yakoranye indirimbo na Paulo Chakal uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihugu.

Mu minsi ishize nibwo France Mpundu yageze muri Côte d’Ivoire ari kumwe n’umukunzi we bari bavanye muri Bénin.

Nyuma yo kugera muri Côte d’Ivoire, France Mpundu na Moctar bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu hatandukanye no kugirana ibiganiro n’abantu banyuranye.

Mu bigo basuye harimo Canal+ yanateguye ikiganiro ‘The Secret Story’ Moctar yegukanye ariko cyanabagize ibimenyabose.

Uretse Canal+, France Mpundu yanasuye icyicaro cya Sony Music giherereye muri Côte d’Ivoire, ndetse kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko bari mu biganiro byo gukorana n’uyu mukobwa uri mu bakora umuziki bagezweho mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, France Mpundu yanagize umwanya wo gukorana indirimbo n’umusore witwa Paulo Chakal uri mu bahanzi bagezweho muri Côte d’Ivoire.

Paulo Chakal akunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Ya Dieu Dedans’ yakoranye na Didi B uri mu bakomeye mu burengerazuba bwa Afurika.

Yaba igihe iyi ndirimbo izasohokera cyangwa byinshi ku biganiro yagiranye na Sony Music Afrique, ntacyo France Mpundu arabitangazaho, icyakora amakuru ahari ahamya ko azataha i Kigali mu minsi mikuru y’Ubunani ari nabwo hazamenyekana byinshi kuri ibi bikorwa amazemo iminsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa