skol

Francis Ngannou ategerejwe i Kigali

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Umunyabigwi mu mukino w’Iteramakofe, Francis Ngannou, ategerejwe i Kigali aho azaba yitabiriye imikino njyarugamba yo ku rwego rwa Afurika izwi nka ‘Professional Fighters League Africa - PFL Africa’.

Tariki ya 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena hateganyijwe imikino idasanzwe ya ½ cya PFL Africa League, abakinnyi b’ibihangange muri Afurika mu mikino njyarugamba bazaba bahanganiye itike yo kuzakina imikino ya nyuma mu Ukuboza.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, Francis Ngannou, usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL Africa yavuze ko ari mu bazaba bari mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabahamagarira mwese kuza mukatwiyungaho i Kigali muri BK Arena tariki ya 18 Ukwakira, aho abakina imikino njyarugamba bazaba bahanganye.”

“Muze mube abahamya b’ubuhangange, tubona indwanyi zacu zitera imbere, munagira uruhare muri aya mateka. Ntimuzacikwe, muzabe muri kumwe natwe.”

Abakinnyi 22 ni bo bazahangana mu byiciro bitandukanye by’iyi mikino njyarugamba. Aha harimo Heavyweight, Bantamweight, Welterweight, na Featherweight.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imikino njyarugamba yo ku rwego rwa Afurika. Izahuriramo abakinnyi bakomeye, James Opio uzaba uhagarariye u Rwanda akazaba ahangana na Isaac Omeda wo muri Uganda.

Iyi mikino iri kubera muri Afurika bwa mbere, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ku Isi (Global Association of Mixed Martial Arts- GAMMA), binyuze muri Professional Fighters League Africa.

Francis Ngannou ari kurwana na Tyson Fury

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa