Frank Gashumba yasabye abagabo gupimisha DNA y’abana babo hakiri kare
Yanditswe: Monday 07, Jul 2025
Umunyapolitiki akaba n’umunyamakuru wo muri Uganda, Frank Gashumba, yasabye abagabo bose kujya bapimisha ADN (DNA) y’abana babo bakimara kuvuka, kugira ngo bamenye niba ari abo babyaye koko, anavuga ko kurerera ubusa ari kimwe mu bintu bibabaza umugabo kurusha ibindi byose.
Ibi yabivuze mu gihe hari amakuru akomeje gukwirakwira arebana n’uwahoze ari Depite wa Kawempe North, Muhammad Ssegirinya, aho raporo yagaragaje ko abana bane muri icyenda bamwitirwaga atari abe mu buryo bw’amaraso.
Gashumba yagaragaje ko ibi bintu bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu miryango, aho abagabo benshi babaho bazi ko barera abana babo, nyamara ari ab’abandi bagabo. Yagize ati: “Umugore wawe akimara kubyara, mu kwezi kumwe gusa ukore ikizamini cya DNA. Ushobora kwibeshya ukamara imyaka urera umwana utari uwawe.”
Yakomeje avuga ko ububabare abagabo benshi bacamo kubera kumenya amakuru nk’ayo nyuma y’imyaka myinshi barerera abandi, buhwanye n’ubugambanyi bw’ikirenga. Ati: “Ikibabaje kurushaho ni uko abagore baba bazi ukuri, ariko bagahitamo guceceka. N’inshuti zabo ziba zizi neza ko uwo mwana atari uwawe, ariko nta n’umwe ugira icyo akubwira. Ndabagira inama: mukomere mu mutima ariko mukoreshe ADN.”
Frank Gashumba asanga ikizamini cya ADN ari cyo gisubizo cyonyine gifasha umugabo kwirinda ibibazo by’umutima no guhorana agahinda ko kumva barakoreshejwe, kubera kurerera abandi mu buryo utazi. Yasoje asaba abagabo kwigira inama hakiri kare, ati: “Kumenya ukuri birakomeretsa. Gusa kukumenya nyuma y’imyaka myinshi, bishobora kukuzahaza ubuzima bwawe bwose.”
Frank Gashumba ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda kubera ubuvugizi bwe, gusesengura politiki, ubutwari mu gutinyuka kuvuga ibitagenda, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza ibitekerezo. Ni Umuyobozi wa Sisimuka Uganda, umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu n’impinduka zishingiye ku baturage.
Azwi cyane kubera imvugo ze zikarishye, asanzwe akoresha cyane urubuga rwa Facebook, aho akoresha amagambo akomeye mu gusaba impinduka mu miyoborere ya Uganda no kurwanya ruswa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *