Robo yamamaye cyane " Frankie the Dino" yagaragaye muri BK Arena [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 13, Oct 2022
Robot yamamaye mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya imihindagurikire y’ibihe izwi nka ’Frankie The Dino’ yagaragaye muri Kigali Arena, ahateraniye inama ya YouthConnekt.
Muri BK Arena aharimo kubera inama ya YouTh Connekt Africa 2022, hatambukijwe igishushanyo cyo mu bwoko bw’inyamanswa za Dinosaur bivugwa ko hashize imyaka miliyoni 65 zichitse ku Isi.
Frankie the Dino, wagereranya na robot iri mu ishusho y’inyamaswa yo mu bwoko za Dinosaur, iri i Kigali mu nama ya YouthConnekt. Ni ikimenyetso kigaragaza ko urusobe rw’ibinyabuzima rukwiriye kubungabungwa ku Isi.
Frankie the Dinosaur, ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko abatuye Isi bakwiriye kwita ku kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo inyamaswa zitazarushaho kuzimira, nk’uko byagenze ku zo mu bwoko bwa Dinosaur.
Frankie yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa ryo guhanga amashusho rizwi nka ’computer-generated imagery’, ubundi isohorwa hifashishijwe ’3D Printer’.
Kugeza ubu Frankie the Dinosaur ni yo yifashishwa mu bukangurambaga bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, buzwi nka ’Don’t Choose Extinction’.
Ubu bukangurambaga bugamije gukora ubuvugizi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Frankie the Dinosaur yagiye igaragara mu nama zikomeye zitandukanye zirimo n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye mu Ukwakira 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *