skol
fortebet

Gedeon BYIRINGIRO yambitse impeta umukunzi we

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Sunday 10, May 2026

Gedeon BYIRINGIRO yambitse impeta umukunzi we

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Byiringiro Gedeon umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Uwanyuze Phionah, bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Iyi nkuru nziza yayisangije abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu, aho yashyize ahagaragara amafoto agaragaza ibyishimo n’urukundo rwinshi bari kumwe. Yayaherekeje ubutumwa bwuje amarangamutima bugira buti: “Reka isi yose imenye ko nabonye uwo guha urukundo rwanjye rwose. Namuhisemo kandi nzahora muhitamo.”

Byiringiro Gedeon ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri muzika ya gospel mu Rwanda, aho yigaragaje cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’iyamamaye cyane yitwa URUBANZA, yakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bukomeye itanga.

Abakurikiranira hafi uyu muhanzi n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange, bakomeje kumwifuriza ibyiza muri uru rugendo rushya arimo gutangira rwo kubaka urugo. Ni inkuru yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ibyishimo banamwifuriza umugisha mu rukundo rwe na Uwanyuze Phionah.

Gedeon n’umukunzi Uwanyuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa