skol
fortebet

Gen. Muhoozi yemeje ko Uganda igiye kubaka inyubako ya Arena, nyuma y’icyifuzo cya Azawi

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hagiye gutangira umushinga wo kubaka inyubako y’imyidagaduro izwi nka Arena iherereye ahazwi nka Lugogo Cricket Oval, mu Mujyi wa Kampala

Sponsored Ad

Uyu mushinga watangajwe ku wa Gatandatu, tariki 26 Mata 2025, mu gihe Uganda imaze gusoza imirimo yo kubaka Stade ya Hoima izatahwa mu Ukuboza 2025, ikazajya yakira abantu bagera ku bihumbi 20.

Mu butumwa Gen. Muhoozi yatambukije kuri konti ye ya X (Twitter), yavuze ko iyi nyubako izubakwa na kompanyi yo muri Turukiya, ari yo Summa Construction Company, isanzwe izwi mu kubaka inyubako nk’iza Dakar Arena (Sénégal) na BK Arena (Rwanda).

Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko abahanzi batandukanye barimo Azawi bifashishije imbuga nkoranyambaga basaba Guverinoma kubaka inzu y’imyidagaduro ijyanye n’igihe.

Azawi yabaye umwe mu bahanzi bashyize igitutu ku bayobozi, ashingiye ku bunararibonye yakuye mu Rwanda ubwo yitabiraga igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare, John Legend.

Inyubako ya Arena igiye kubakwa muri Uganda izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000 ndetse izanaba ifite indi nyubako yayo yunganira izakira abantu 3,000 bicaye neza. Iyi nyubako izashyirwa ahazwi nka Lugogo, ahasanzwe hari ibikorwaremezo by’imikino birimo ibibuga bya Cricket na Basketball.

Gen. Muhoozi yigeze kuvuga ko iki gikorwa ari igice cy’isezerano yageneye urubyiruko rwa Uganda nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Nzeri 2023.

Yagize ati: “Iki ni kimwe mu byo twasezeranyije urubyiruko rwacu! Uganda ikeneye inzu y’imyidagaduro n’imikino vuba bishoboka. Izaba ari imwe mu zihambaye muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi bizaba nta kabuza.”

Uganda yaherukaga gusinya amasezerano na Summa Construction ku wa 20 Nzeri 2023, agamije kububakira inzu ebyiri z’imyidagaduro n’imikino, mu rwego rwo guteza imbere impano z’urubyiruko n’ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Azawi, amazina ye nyakuri akaba Priscilla Zawedde, ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana ya Afrobeats muri Uganda. Azwi cyane ku ndirimbo zagiye zikundwa nka Repeat It, Lo Fit n’izindi. Ku myaka 28, uyu muhanzikazi abarizwa muri Swangz Avenue, imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye muri Uganda.

Muri Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga igitaramo cya John Legend muri BK Arena i Kigali, Azawi yavuze ko yatangajwe n’uburyo iyi nyubako iteguye neza ku buryo ifasha abahanzi n’abafana bagira ibihe byiza.

Urebye ibitaramo byinshi bikomeye muri Uganda, bikunze kubera mu mbuga zisanzwe, nk’ahazwi nka Cricket Oval, aho abahanzi akenshi bahura n’imbogamizi zirimo imvura n’ibura ry’ibikoresho bijyanye n’igihe.

Ibi ni byo byatumye asaba Guverinoma gutekereza ku kubaka inyubako ya Arena yihariye ku bitaramo n’imyidagaduro, kugira ngo abafite impano n’abakunzi b’imyidagaduro bazajye bahurira ahantu heza kandi hatekanye.

After Hoima Stadium, we are going to start on Lugogo Arena. With the same Turkish company. I will visit Turkey soon, apparently we have a lot of friends there. pic.twitter.com/DFAHIiuL7P

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 26, 2025

Gen. Muhoozi yifashishije ifoto ya BK Arena agaragaza ko bagiye kubaka Lugogo Arena

Gen Muhoozi yasuye BK Arena mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Werurwe mu 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa