skol
fortebet

Gentil Misigaro n’umufasha we bibarutse ubuheta[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda bibarutse umwana wabo wa kabiri nyuma y’amezi 11 bibarutse imfura yabo yavutse mu ntangiro za Nzeri 2020.

Sponsored Ad

Uyu mwana bamwibarutse mu buryo butunguranye na cyane ko hashize amezi macye bibarutse imfura. Bitandukanye na mbere aho bagaragarije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya Rhoda akuriwe yitegura kwibaruka imfura, kuri ubu nta makuru bigeze batangaza ku mbuga zabo y’uyu mwana wabo wa kabiri. Ikindi ni uko benshi mu nshuti zabo ndetse n’abatuye mu gace batuyemo ka Vanvouver, ari mbarwa bari bazi ko Rhoda atwite nk’uko amakuru agera ku Umuryango abihamya.

Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y’ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n’umufasha we bari mu gisagirane cy’ibyishimo.

Ubutumwa bwe bugira buti “Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.”

Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa