skol

Gicumbi: Uwishe nyina n’uwatemye umugore we mu mutwe baburanishirijwe mu ruhame

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Umusore w’imyaka 29 wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bukure uherutse kwivugana nyina umubyara n’undi mugabo watemaguye umugore we ariko ntapfe baburanishirijwe mu ruhame mu rwego rwo kwamagana ibyaha nk’ibyo.

Ku itariki 15 Nzeri 2025 ni bwo uwo musore yishe nyina amukubise ikintu mu mutwe ndetse yahise atabwa muri yombi.

Urubanza rwe rwabaye ku wa Mbere ku itariki 11 Ugushyingo 2025 mu Murenge wa Bukure aho icyaha cyabereye rwitabirwa n’abaturage.

Uwo musore yaburanye yemera icyaha ariko ntiyagaragaza kwicuza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo musore yigeze no gukubita nyina ndetse arabifungirwa ku buryo iyo ari impamvu nkomezacyaha; ibyatumye asabirwa n’ubushinjacyaha gukatirwa igihano kiruta ibindi ari cyo igifungo cya burundu.

Kuri uwo munsi kandi haburanishirijwe mu ruhame umugabo wo mu Murenge wa Giti ukurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica umugore we.

Ku wa 18 Kanama 2025, uwo mugabo yategeye mu nzira umugore we, Nyiranizeyimana Christine agerageza kumwica. Bari bamaze iminsi batabana yarahukanye bitewe n’amakimbirane.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo yatemye umugore we mu misaya yombi no mu mutwe arangije amujugunya mu nsina azi ko yapfuye gusa ku bw’amahirwe haboneka ubutabazi aravurwa.

Uwo mugabo yaburanye yemera icyaha ndetse avuga ko bari banafitanye amakimbirane ariko avuga ko icyo yamukubise ari igiti aho kuba umuhoro kandi ko atari agamije kumwica.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo mugabo mu bihe bitandukanye yakubitaga umugore we, ndetse yigeze kumukura amenyo amuca n’ugutwi. Buvuga ko izo impamvu ari nkomezacyaha, buheraho bumusabira igifungo cy’imyaka 25.

Izo manza zombi zizasomerwa aho zebereye ku wa 18 Ugushyingo 2025 Saa Munani z’amanywa.

Abaturage bitabiriye izo manza babwiye RBA ko bishimiye uburyo kuburanisha abo bantu byabereye mu ruhame kuko bari bashenguwe cyane n’ibikorwa byabo.

Nyiratunga Pauline yagize ati “Meya yaje kudusura atwihanganisha tumubwira ko twifuza ko [uriya wishe umuntu] yaza kuburanishirizwa hano tukamureba. Abaturage wabonaga bafite intimba mu mitima. Twabonye ari byiza kuba bamuzanye hano.”

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko izo manza zombi zaburinishirijwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hanatangwa ingero ku mategeko abihana no kwigishwa uburyo bwo kutihanira.

Ati “Dufite inzego z’umuryango, iz’ubuyobozi, iz’umutekano n’iz’ubugenzacyaha twashakaga no kwereka n’abaturage ko bakwiye kugana izo nzego mu gihe bagiranye amakimbirane n’ubandi aho kugira ngo bihanire.”

Uyu musore ukurikirwanyweho kwica nyina amakubise ikintu mu mutwe, yaburanishirijwe mu ruhame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa