skol
fortebet

Gisimeti yashyiriweho uburyo bwihariye bwo kwirinda SIDA na Miniseteri y’ubuzima

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali, ahashyizwe agace katageramo imokoda kagenewe kwishimisha, hatangiye gutangirwa udukingirizo tw’ubuntu mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA.

Sponsored Ad

Ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali, ahashyizwe agace katageramo imokoda kagenewe kwishimisha, hatangiye gutangirwa udukingirizo tw’ubuntu mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA.

Gahunda yo gutanga udukingirizo tw’ubuntu ni umuco usanzweho cyane cyane kuva aho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA butangiriye kwiyongera ndetse n’umubare w’inda zitateganyijwe nawo ukiganza. Imiryango itandukanye ndetse na Club Anti-SIDA zitandunanye zagiye zitanga udukingirizo mu bigo by’amashuri na za Kaminuza kungira ngo umuntu unaniwe kwifata akoreshe agakingirizo nibura yirinde inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kuri iki cyumweru cyarangiye tariki 27 Werurwe 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na AHF [AIDS Healthcare Foundation], hatangiye gutangwa udukingirizo tw’ubuntu ku Gisimenti ahashyizwe agace katageramo imodoka hateganyirijwe ’Kwishimisha ku bantu bafata icyo kunywa’. Utu dukingirizo tw’ubuntu turi gutangwa amasaha 24 kuri 24 mu minsi yose y’icyumweru ni ukuvuga kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Hashize ibyumweru bisaga 3 ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali hafunguwe umuhanda utageramo imodoka aho abantu basohokera mu mpera z’icyumweru bakishimisha bari gufata icyo kunywa. Iyo ugeze muri aka gace uhasanga urugwiro ruri hejuru ibyishimo bidacagase ndetse no kwisanzura kutarimo kidobya. Ni agace gakunzwe cyane n’ingeri zitandukanye by’umwihariko urubyiruko.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri uyu mwanya utagendwamo imodoka wari ufunguwe muri Kigali dore ko waje usanga undi mwanya wari wafunguwe mu Biryogo i Nyamirambo ariko ho hakaba ibyo kunywa bidasembuye. Imwe mu mvugo yamenyekanye ni abantu bamwe bagereranyaga Gisimenti no ’Kwa satani’ kuko bavugaga ko ibihabera atari ibyo ku Isi.

Ubusesenguzi bw’umwanditsi: U Rwanda rugomba gukora ibishoboka ngo rurinde abaturage barwo mu buryo bwose bushoboka kandi bakaba mu buzima buzira gutsikamirwa. Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwizewe bwafasha kwirinda akagakoko gatera SIDA ndetse n’inda zitateganyijwe ku bw’ibyo nk’ahantu hahurira abantu benshi byari bikwiye ko hashyirwa ubwirinzi.

Kwifata, Ubudahemuka, Agakingirizo ni zimwe mu nkingi wagenderaho wirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe.


Umuryango AHF wafatanyije na RBC gutanga udukingirizo tw’ubuntu ku Gisimenti, tariki 15 Ukuboza 2020 watanze udukingirizo 7840 ahari habereye Expo mu buryo bwo gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa