skol

Gloria Bugie yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umunyarwandakazi Gloria Bugie ukorera umuziki muri Uganda, yateje ururondogoro muri icyo gihugu nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2026.

Uyu mukobwa ukunze kubica bigacika muri Uganda, indirimbo ye nshya yise ‘Cherie’ yarambitsweho ukuboko na Element Eleeeh, ukomeje kunyeganyeza East Africa mu batunganya muzika.

Kuva ku wa 06 Gashyantare 2026, amashusho y’iyi ndirimbo agisakara hanze, abantu ntibahwemye kuyavugaho kubera imyambarire idasanzwe isanzwe iranga iki kizungerezi.

Mu nyikirizo agira ati: “Napesiyo motema nangai Kakayo nabomoyi nangai. Without you I’m losing Cherie.”

Imiririmbire n’imyambarire yihariye by’uyu mukobwa w’ikimero kivugisha benshi biri mu byakururiye abiganjemo ibyamamare kuvuga kuri iyi ndirimbo.

Ibi byatumye habaho impaka ndende mu bakunzi ba Bugie, aho bamwe bavugaga ko uyu muhanzikazi nta wapfa kumuhigika muri Uganda muri iki gihe.

Nyuma yo kumva ibyo bivugwa, Gloria Bugie yasimbiye kuri Instagram abwira abakunzi be ko iyi ndirimbo ari iyo yabageneye kugira ngo barusheho kuryoherwa n’uyu mwaka yise uw’urukundo.

Gloria Busingye wamamaye nka Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda. Yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo ‘Ibirenze Ibi’ ya Charly na Nina.

Uyu mukobwa yavugishije benshi ubwo hajyaga hanze amashusho y’ubwambure bwe, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakwiriye gukumirwa mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ni urutonde rwari rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umuco [UNCC] muri Uganda, aho uyu muhanzikazi na bagenzi be bashinjwa kuririmba indirimbo zihonyora umuco w’iki gihugu n’imyambarire itaboneye.

Gloria Bugie aherutse gukangaranya imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwaho kwibagisha iminwa, amazuru n’ikibuno kugira ngo agire imiterere yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa