Grok’ mu bibazo: Abangavu batatu bayigejeje imbere y’inkiko bayishinja kubakoresha mu bikorwa by’urukozasoni
Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026
Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizwi nka Grok rishamikiye ku rubuga X rw’umushoramari Elon Musk ryajyanywe mu nkiko nyuma y’uko umuntu afashe amafoto ya nyayo y’abangavu batatu akayakoresha iby’urukozasoni ba nyirayo batabizi.
Abangavu batatu batanze icyo kirego ni abo muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bashinje Grok ko ikoranabuhanga ryayo ryakoreshejwe mu gukora amafoto n’amashusho by’urukozasoni byahujwe n’amafoto yabo bwite ku buryo uwabibonye yagize ngo ni bo bifotoje ayo mafoto n’ayo mashusho abagaragaza bari mu bikorwa by’urukozasoni.
Reuters yatangaje ko hari umuntu wagiye ku mbuga nkoranyambaga z’abo bangavu no ku rubuga rw’ishuri bigaho akuraho amafoto yabo n’andi umwe muri bo yari yaramuhaye ya nyayo, ayahuza n’ibyo bikorwa by’urukozasoni bigaragara nk’umwimerere.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’ikirego, abo bakobwa bagize bati “Aya mashusho asa n’ukuri ku buryo uyarebye wese yakwemera ko ari ayacu nyamara ari ibihimbano byakozwe n’ikoranabuhanga.”
Aba bangavu bavuga ko ibi byabateje ihungabana rikomeye mu mutwe no mu mibereho yabo, kuko ayo mashusho yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye, bigatuma bagira ipfunwe kandi atari bo babikoze.
Umwunganizi wabo mu mategeko, Vanessa Baehr-Jones, yavuze ko intego y’uru rubanza atari ugushaka indishyi gusa, ahubwo ari no guhindura uburyo ibigo bikora AI bifata ibyemezo.
Ati “Turashaka ko ibi bigo bihindura imikorere, ku buryo bimenya ko gukora ibikorwa nk’ibi bidakwiriye gushingiwaho ubucuruzi bwabyo ukundi.”
Uwakoze ayo mashusho yatawe muri yombi, ariko aba bangavu bo bavuga ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe rikwiye kubiryozwa, kuko ari ryo ryatumye ibyo bikorwa bishoboka.
Icyo kirego gitanzwe mu gihe hakomeje kugaragara impungenge ku ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga rya AI, cyane cyane mu gukora amashusho y’ibinyoma mu buryo bwibasira imibereho bwite y’abantu cyangwa ibyo bakora.
Bivugwa ko ibigo bimwe nka Google na OpenAI byatangiye gushyira ibimenyetso ku mashusho yakozwe na AI kugira ngo bigaragare, ariko Grok ya Elon Musk ntirashyiraho uburyo nk’ubwo.
Elon Musk kandi yakomeje kugarukwaho mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu Burayi banenga uburyo bwo kurinda amakuru y’abakoresha urwo rubuga by’umwihariko uburyo Grok iri kwifashishwa cyane mu rukozasoni.
Abasesenguzi bagaragaza ko uru rubanza rushobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ibigo bya AI ku Isi, cyane cyane mu bijyanye no kurinda uburenganzira bw’abakiliya no gukumira ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga muri rusange.
Abayobozi b’iryo koranabuhanga rya X ntacyo baratangaza kuri icyo kirego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *