skol
fortebet

Gushyingirwa si intego ya buri mukobwa!Mutesi Jolly yasubije abamubaza impamvu adashaka

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yongeye gusubiza abamubaza imapamvu adashyingirwa nk’abandi bakobwa kandi afite amafaranga avuga ko gushyingirwa atari intego ya buri mukobwa wese.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yatambukije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo yari asangije abamukurikira ifoto maze ahashyirwa ubutumwa (Comment) umwe akamubaza impamvu adashaka kandi afite amafaranga.

Uwitwa ’Brother’ yagize ati "Ese Jolly ko ufite amafaranga ko udashaka ngo utange urugero kubandi bakobwa."

Mutesi Jolly nawe mu kumusubiza yagize ati "Brother, urakoze kunyifuriza ibyiza, ariko nkwibukije mu kinyabupfura, gushyingirwa ntabwo ari intego nyamukuru ya buri mukobwa."

Ibi Jolly abivuze nyuma yuko yigeze kugarukwaho cyane ubwo yavugaga ko hari igihe umuntu ashaka umugabo akamubera inyana y’imbwa, ibyo bamwe batigeze bumva kimwe bamwe bakabyita agasuzuguro abandi nabo bakemeranya nibyo yavuze.

Mutesi Jolly akunze kugaragaza ko gushaka umugabo atari ibintu afitiye inyota cyane bitewe n’uburyo abyibutswa n’abantu benshi.

Ibitekerezo

  • Wasanga bose ari inyana z’imbwa. Ubwo yayisanga ajya he? Cg na zo zaramumenye ntayamwemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa