skol
fortebet

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahishuye byinshi k’ubuzima bwe,avuga ko yari umufana ukomeye wa Buravan

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’Amajyepfo, Alice Kayitesi yahishuye byinshi byihariye k’ubuzima bwe ndetse avuga ko yari umufana wa Yvan Buravan witabye Imana k’umunsi w’ejo aboneraho kumwifuriza iruhuko ridashira no kwihanganisha imiryango y’abasigaye.

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavukiye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanda mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ayoboye.

Amashuri abanza yayigiye muri aka gace yavukiyemo, mu yisumbuye yerecyeza muri Rwunge rw’Amashuri (GS) Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, aho yigiye icyiciro rusange, akomereza muri Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Amashuri makuru yayigiye muri Kaminuza y’Abadivantisiti ya AUCA mu ishami ry’Uburezi, ahakura impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, aza gukomereza muri Mount Kenya University aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga.

Ubwo yari mu kiganiro na Radiotv10 dukesha iyi nkuru Guverineri Alice Kayitesi avuga ko yakuriye mu muryango usanzwe wari ubayeho ubuzima nk’ubw’indi miryango bari baturanye.

Mu mashuri abanza yakinaga imikino isanzwe y’abana “nk’agati n’agapira, agatambaro. Ni utwo dukino twakinaga. Mu mashuri yisumbuye nakundaga cyane umukino wa Volleyball.”

Avuga ko ubwo bigaga mu mashuri abanza, mu gace k’iwabo hari abana babaga bemerewe kwambara inkweto ku ishuri mu gihe hari n’abandi batari babyemerewe barimo na we.

Alice Kayitesi unanenga iyi migenzereze ubu yamaze kuba amateka, avuga ko we n’abavandimwe be bambaraga inkweto ariko ntibazigeze ku ishuri ahubwo bajya kugerayo bakazihisha ahantu bakaza kuzifata bahinduye bavuye ku ishuri.

Ati “Rimwe rero nzisiga hafi ku gihuru ku ishuri kuko nabonaga amasaha yageze, ngarutse nsanga bazibye.”

Anenga aya mabwiriza yariho icyo gihe, ati “Ahubwo ubu dusaba abana bacu ko bagomba kugira isuku no kwambara inkweto, nk’iyo politiki y’icyo gihe ntiyari nziza, urumva nk’icyo kintu nibuka niga mu wa gatatu Primaire nkaba nkibyibuka n’ubu.”

Guverineri Kayitesi Alice agendeye kuri aya mateka ndetse no kuba akomoka mu muryango usanzwe, avuga ko nubwo ubu ari Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, nta muntu wo mu muryango we wabaye umuyobozi mu nzego za leta ku buryo yavuga ko ari ho abikomora.

Ati “Nanabishimira cyane ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu, burebera umuntu mu cyo ashoboye hatagendewe kuvuga ku mateka y’umuntu inyuma. Mvuka mu muryango usanzwe mu muryango nyarwanda, ababyeyi banjye bakoraga ubucuruzi n’ubuhinzi, nta buyobozi cyangwa imirimo ya Leta bakoze".

Aboneraho kugira inama abakobwa bakiri bato ko, bagomba gukorera abo bashaka kuzaba bo mu gihe kiri imbere kuko na we mu mashuri ye yose, yize afite ishyaka ndetse bikanamuhira akagenda agira amanota meza.

Ati “Nubwo imyigire yabaga itanoroshye cyangwa ukavuga uti ‘nshobora kuziga sinanatsinde’ ariko ababyeyi bakomezaga kugushyiramo uwo muhate.”

Avuga ko indirimbo zigezweho na zo azumva ndetse ko hari n’abahanzi b’iki gihe akunda barimo Yvan Buravan watabarutse kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Indirimbo z’iki gihe ndazikurikirana, unankoresheje iki kiganiro mu gihe kibi twabuzemo umuhanzi Yvan Buravan umwana ukiri muto, binababaje kandi ni amaboko twabuze ariko no kwihanganisha umuryango we.”

Akomeza agira ati “Abahanzi nyarwanda ndabakunda ariko ngakunda cyane abatanga ubuhamya bushobora kubaka urubyiruko, ariko byumwihariko nkunda abahanzi bacuranga indirimbo z’Imana ba Dorcas, kandi mbona bafite impano.”

Intara y’Amajyepfo ni imwe mu yavukiyemo amakipe afite ibigwi mu Rwanda ndetse n’ubu akiriho nka Rayon Sports na Mukura VS.

Guverineri Kayitesi avuga ko amakipe yose yo muri iyi Ntara ayakunda ariko byumwihariko agafana ikipe y’Igihugu Amavubi ku buryo iyo yakinnye afite umwanya adashobora gucikwa n’uwo mukino.

Src:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa