Guverinoma y’u Rwanda mu nzira yo gushyira iherezo ku kibazo cy’abahanzi batakaga amikoro
Yanditswe: Friday 26, Sep 2025
Hatangajwe ko hagiye gushyirwaho gahunda ihamye yo gufasha abahanzi kubona inguzanyo ku nyungu ntoya mbere yo gutegura ibikorwa byabo, cyane cyane ibitaramo byo mu gihugu no hanze yacyo.
Ni ibyatangajwe na Umuyobozi Mukuru ushinzwe kubakira urubyiruko ubushobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Tetero Solange, mu ijoro ryo kuwa Kane, tariki 25 Nzeri 2025, binyuze mu gitaramo Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, binyuze mu gice cyiswe “Meet me Tonight” aho yabajijwe ku marushanwa ya YouthConnekt Awards na ArtsConnekt, ari gutegurwa, ibijyanye n’inkunga Leta igenera abahanzi n’ibindi.
Iyi gahunda yitezweho kuba igisubizo, izanyuzwa mu kigega cyiswe “Aguka Fund”, kizaba gikorera muri BDF (Business Development Fund) yahujwe na BRD, aho abahanzi bazajya babona inguzanyo ku nyungu ya 8%.
Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga havuzwe cyane ko Minisiteri itajya ifasha abahanzi mu rugendo rwo gutegura ibitaramo cyangwa mu gihe baserukiye igihugu.
Mu gusubiza, Tetero Solange yagize ati: "Ibyo twavuga ko ari ibibazo biba bigomba gukomeza gushakirwa ibisubizo. Ntabwo turagira ubushobozi bwo kuba twabonera ubufasha buhagije buri muhanzi ugiye hanze. Ariko hari abagenda benshi dufasha, ngirango hari n’abo Minisiteri yafashije, Leta yafashije babikubwira, hari n’abo Leta ifasha kugenda, ari nayo yabashije aho bajya kuririmba. Navuga ko rero ari ibintu dukomeza gukoraho."
Uyu muyobozi yavuze ko bijyanye no gushaka umuti urambye ku bahanzi bataka amikoro, bagiye gutangiza ikigega kizajya gifasha abahanzi kubona inguzanyo igihe bafite ibikorwa bashaka gukora imbere mu gihugu, ndetse no hanze yacyo.
Ati: “Ariko by’umwihariko hari ikigega twatangiye cyitwa ‘Aguka Fund’ ni ikigega kizashyirwaho, kizaba kiri muri BDF ubu ngubu yahujwe na BRD, aho abahanzi bajya babona inguzanyo ku nyungu ntoya cyane (Interest rate) ya 8% ku buryo n’ubwo Leta itabona ubushobozi bwo kumuha amafaranga agiye gukora igitaramo hanze, yabona inguzanyo akagenda agakora igitaramo akishyura agarutse.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri iri no gutegura politiki n’amabwiriza azagena neza imikoreshereze y’iki kigega, kugira ngo kirusheho kugira umumaro, kigafasha abahanzi guteza imbere ibihangano no kubicuruza mu gihugu ndetse no ku isoko mpuzamahanga.
Iyi gahunda y’inguzanyo yitezweho gukemura ikibazo abahanzi benshi bagiye bavuga kenshi, aho bagorwa no kubona ubushobozi bwo gutegura ibitaramo, bigatuma bamwe bananirwa gusohora ibihangano ku rwego bifuzaga.
Uretse guha icyizere abahanzi, ni intambwe igaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushaka ibisubizo bifatika mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, rukaba n’urwego rw’ubukungu rutanga akazi ku rubyiruko rwinshi.
Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tete Solange, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri kuvugutira umuti urambye ikibazo cy’amikoro mu bahanzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *