Hafi gusomana! Bwiza yateye imitoma Juno Kizigenza, Anamusezeranya kuzaba byose yasengeye
Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

Mu mafoto n’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Juno na Bwiza bagundiranye, ndetse ubona ko bagiye kure biratinda hafi no gusomana, kugeza ubwo Bwiza yitereye imitoma Juno Kizigenza bitangaza benshi baca amarenga y’urukundo rwabo.
Ni amashusho n’amafoto uyu muhanzikazi yanyujije kuri konti ye ya snapchat, aho yanibwiriye Juno isezerano ati: ’’Nzaba byose wasengeye’’, maze ashyiraho n’ingufuri.
Ni amafoto yatumye benshi bacika ururondiogoro aho bamwe batangiye guhwihwisa iby’urukundo rwabo abandi batangira kubona ko baberanye baramutse barurimo.
Kugeza ubu Juno Kizigenza ntaragira icyo avuga kuri aya mafoto, gusa Bwiza we yamaze kwerekana uruhande rwe n’urukundo akunda Juno Kizigenza.
Amakuru ahari ni uko aba bombi bari mu ifatwa ry’amashusho mu ndirimbo Bwiza yakoranye na Juno Kizigenza igiye gusohoka vuba aha, ubu akaba ari bwo buryo aba bahanzi bahisemo kuyamamazamo.
Si ubwambere Bwiza yaba akoresheje ubu buryo bwo gukurura abantu mu rwego rwo kubarangaza ngo bamuhugireho maze nasohora indirimbo igendane n’igihiriri cy’ibimaze iminsi bimuvugwaho, kuko no mu minsi ishize hakoreshejwe uburyo bwo gukwira kwiza ikinyoma kivuga ko hari amashusho y’uyu muhanzikazi agiye gushyirwa hanze arimo gusambana. Byaje kumenyekana ko bari mu iyamamaza ry’indirimbo yendaga gusohora muri icyo gihe.
Juno aherutse mu rukundo na Ariel Wayz nubwo rutarangiye neza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *