skol

Hamenyekanye abahanzi bazaririmba mu gitaramo Koffi Olomide kitavugwaho rumwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 November 2021

Abahanzi Nyarwanda barimo King James, Yvan Buravan na Chris Hat batoranyijwe mu bahanzi bazaririmbana na Koffi Olomide mu gitaramo giteganyijwe kuzabera I Kigali ku ya 4 Ukuboza (ukwa 12) muri Kigali Arena, gikomeje kutavugwaho rumwe n’abamwe mu banyarwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Koffi Olomide adakwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuririmbira mu Rwanda kuko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.

Mu kwezi gushize, Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

Aba babishingira ku kuba u Rwanda ruri mu bihugu biha umugore ijambo, bityo bagasaba inzego zibifitiye ubushobozi kutemerera Koffi Olomide gukorera igitaramo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, hari irindi tsinda ry’abasaba ko uyu muhanzi atabuzwa uburenganzira bwe bwo gutaramira mu Rwanda, bagashingira ku kuba nta rukiko ruramuhamya ibi byaha ngo abe yarabihaniwe, bityo mu bihano yahawe habe harimo kutaririmbira mu Rwanda.

Icyakora izi mpaka ntabwo zigeze zica intege abari gutegura iki gitaramo, kuri ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Koffi Olomide muri iki gitaramo.

Byitezwe ko Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, azataramira muri Kigali Arena ku wa 4 Ukuboza 2021.

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore ibintu umugore ashobora gukora umugabo we akaba atatekereza...

Rimwe na rimwe usanga abagore bibaza impamvu abagabo babo babaca inyuma...
1 July 2022 0

La Fouine yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire urubyiruko rwo mu Rwanda...

Umuraperi w’umufaransa Laouni Mouhid wamamaye nka La Fouine yavuze ko...
1 July 2022 0

Abimukira n’abantu nk’abandi kandi bakwiye icyubahiro! La Fouine yavuze ku...

Laouni Mouhid,Umuhanzi ukomeye w’umwirabura utuye mu Bufaransa wamamaye nka...
1 July 2022 0

Nana avuze ikintu cyamushimishije mu rugo, yerekana impeta umugabo we...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime...
30 June 2022 0

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0