skol

Hamenyekanye igihe Diddy azafungurirwa

Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025

featured-image

Nyuma yo gukatirwa mu ntangiro za Ukwakira 2025, hamaze kumenyekana igihe umuraperi Sean ‘‘Diddy’’ Combs azavira muri Gereza.

Amakuru mashya aturuka mu Kigo Gishinzwe Imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko Diddy azafungurwa ku wa 8 Gicurasi 2028, igihe cyatanzwe kikaba ari mbere y’uko byari byitezwe.

Uyu mugabo w’imyaka 55, uzwi mu ruhando rwa Hip Hop, yakatiwe gufungwa imyaka isaga ine (amezi 50) ku byaha bifitanye isano n’ubusambanyi, nyuma y’urubanza rwasize akuweho icyaha cy’ubugizi bwa nabi n’icyo gucuruza abantu byari bikomeje kuvugisha benshi ndetse iyo abihamwa akaba yari gukatirwa igifungo cya burundu.

Itariki nshya y’ifungurwa rye ishobora gusobanurwa no kuba hari igihe yari amaze muri kasho mbere yo guhamwa n’ibyaha, kuba yari yaratangiye cyangwa ari muri gahunda z’isanamitima, cyangwa se kuba ashobora kujyanwa mu kigo cyakira abafungwa bari hagati yo kurangiza igihano no gusubira mu buzima busanzwe(halfway house).

Nubwo bimeze bityo, abamwunganira mu mategeko bamaze gutanga ubujurire bushingiye ku ngano y’igihano yahawe ndetse n’ibyaha yahamijwe, bityo kandi iyi tariki ikaba shobora kongera guhinduka bitewe n’uko ubujurire buzagenda.

Hari n’amakuru yavugwaga ko ashobora guhabwa imbabazi na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, icyakora ibiro bya White House byamaze kubitera utwatsi bivuga ko nta biganiro kuri iyo ngingo biri kubaho muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa