skol
fortebet

Hamenyekanye ikintu gikomeye cyatumye Kim Kardashian na Kanye West batandukana

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kim Kardashian yahishuye ko icyatumye yaka gatanya na aruko uyu muraperi Kanye West yamuciye inyuma inshuro irengeje imwe akanashaka undi mukunzi ku ruhande ubwo bari bakibana. Ibi byemejwe na Kanye West abinyujije mu ndirimbo nshya yise ’Hurricane’ asaba imbabazi Kim Kardashian n’abana babyaranye.

Sponsored Ad

Itandukana rya Kim Kardashian na Kanye West ryavugishije abatari bacye dore ko ryavuzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, gusa ikibazo nyamukuru cyibazwaga kw’itandukana ry’aba bombi ni ukumenya impamvu yateye umunyamidelikazi Kim Kardashian kwaka gatanya umuherwe Kanye West n’ubwo yavuze ko yabitewe n’uko igihe cyabo cyo gutandukana cyageze nyamara bamwe ntibabifate nk’ukuri.

Nyuma y’iminsi micye Kanye West asohoye album Donda yarimaze igihe itegerejwe hasohotseho indirimbo yitwa Hurricane yumvikanamo amagambo akakaye uyu muraperi yakoresheje asa nkaho ari kwicuza ibyo yakoze ubwo yarakirikumwe na Kim Kardashian harimo nko kumuca inyuma ubwo bari bamaze kubyara abana 2 hamwe no gushaka inshoreke y’umukobwa ku ruhande.

Mu gitero cya kabiri cy’indirimbo Hurricane yafatanije na The Weeknd na Lil Baby, Kanye West yagize ati:’Narikunze cyane njya kwibera mu mujyi mushya nsize umuryango wanjye,ntangira kwitara uko ntahoze kubera amafaranga,nshaka undi mukunzi,nca ryamana n’abandi bakobwa nsize umugore n’abana 2 mu rugo,biragoye kwifata mugihe umugore wawe ahora mu ngendo zaburigihe’’.

Si ubwa mbere Kanye West yakumvikana avuga ko icyatumye atandukana na Kim Kardashian arukubera kubura umwanya hagati yabo cyane ko bose bakunze kuba bagiye mu ngendo zitandukanye.Iyi yabaye inshuro ya mbere Kanye West yavuga ko yaciye inyuma Kim Kardashian.Ibi byunganiwe nibyo inshuti magara ya Kim yatangarije ikinyamakuru The Hollywood Life aho yahishuye ko Kim Kardashian yababajwe cyane no kuba Kanye yaramuciye inyuma akabigira akamenyero.

Jonathan Cheban inshuti magara ya Kim mu kiganiro yagiranye na The Hollywood Life yagize ati’’Umuryango n’inshuti za Kim Kardashian twari tuzi impamvu yateye gutndukana kwabo,Kanye West yigeze guca inyuma Kim muri 2016 ariko aramubabarira nyuma arongera amuca inyuma abigira akamenyero kugeza ubwo Kim yaratakibashije kubyihanganira.Kim yagerageje kwihanganira Kanye kuko yari yizeyeko azahinduka ahubwo arushaho kubabara’’.


Ku ruhande rwa Kim Kardashian ntabwo aragira icyo atangaza gusa ntibyabujije abantu bumvishe indirimbo Hurricane kwemezako kuba Kanye West yaraciye inyuma Kim aricyo cyatumye batandukana dore ko no mugusoza iyi ndirimbo Kanye agira ati’’Naguze inzu ya miliyoni 6 sinayibamo gusa ubu nshaka kuyibamo mbaza Kim niba yambabarira tukayibanamo, abantu bakomeza kuncira urubanza ko ntari mwiza kuriwe mbaza Kim niba akinkunda nka mbere?ambabariye namwereka urukundo nyarwo’’.

Aya magambo yakoresheje muriyi ndirimbo akaba yagaragajeko Kanye West yicuza kuba yaraciye inyuma Kim Kardashian ndetse yanamusabye amahirwe ya kabiri. Kuri uu hategerejwe igisubizo cya Kim Kardashian wabyaranye na Kanye abana 4.

Refe:https://www.yahoo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa