skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu Niyo Bosco ataririmbye mu gitaramo cyari cyatumiwemo Kizz Daniel

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hamenyekanye impamvu umuhanzi Niyo Bosco wari watumiwe mu gitaramo yari guhuriramo na Kizz Daniel atigeze agaragara ku rubyiniro.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022. Ni icy’umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco rya ATHF [A Thousand Hills Festival].

Mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo haririmo Niyo Bosco, wamamaye mu ndirimbo ’Ubigenza Ute, .

Uyu muhanzi ariko igitaramo cyarinze kirangira atageze ku rubyiniro ku mpamvu z’uko atishyuwe n’Abanya-Nigeria bagiteguye.

Amakuru yamenyekanye ni uko abareberera inyungu za Niyo Bosco bari bijejwe kwishyurwa ariko isaha yo kujya ku rubyiniro ikarinda igera batarabona amafaranga.

Bivugwa ko bahamagawe ngo bajye kuri hoteli gufata sheki bagerayo bakabwirwa ko Baraza kuyisanga ahabereye igitaramo, gusa ngo bahageze basanga sheki ntayihari.

Murindahabi Irène ureberera inyungu za Niyo Bosco ubwo yaganiraga n’Igihe yashimangiye ko impamvu umuhanzi ataririmbye ari uko atishyuwe.

Yagize ati "Ntabwo yishyuwe. Waririmba utishyuwe se?"

Murindahabi ntabwo yasobanuye impamvu yatumye batishyurwa gusa amakuru avuga ko hari n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda batarishyurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa