skol
fortebet

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umuhanzi Rene Patrick n’umunyamakuru wa RBA

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA ukorera kuri KC2 TV n’umukunzi we Rene Patrick uzwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye kurushinga.

Sponsored Ad

Tracy Agasaro na Rene Patrick bazakora ibirori byo gusaba no gukwa tariki 27 Ugushyingo 2021, hanyuma tariki 04 Ukuboza 2021 basezerane imbere y’Imana nk’uko bigaragara ku nteguza y’ubukwe bwabo bashyize hanze mu minota micye ishize kuri uyu munsi tariki ya 12 Ukwakira 2021 . Tracy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Imana yahaye umugisha urukundo rwabo. Yavuze ko ategerezanyije amatsiko gukora ubuzima hamwe n’umukunzi we, yungamo ati "Umutima wanjye wuzuye amashimwe".

Tariki 17 Nyakanga 2020 ni bwo Rene Patrick yatunguye umukunzi we Tracy Agasaro yise ’umukobwa w’Imana’ amwambika impeta y’urukundo - ibisobanuye ko hashize umwaka n’amezi atatu - biteguye kurushinga, gusa Covid-19 ikaba yarabakomye mu nkokora. Umukobwa akibona ibimubayeho ubwo yakubitaga amaso aho umukunzi we yicaye, yahise asuka amarira y’ibyishimo.

Icyo gihe Rene Patrick yari yicaye imbere ya Piano yambaye imyenda y’umukara hasi no hejuru. Yari yicaye hagati y’amatara ashashe hasi mu ishusho y’umutima (abahanga bavuga ko ishusho y’umutima isobanura urukundo). Inyuma y’aho yari yicaye, hari handitse amagambo ari mu cyongereza, mu Kinyarwanda akaba avuga ngo ’Reka isi imenye ko ngukunda’.

Tracy ubwo yinjiraga aho hantu yaratunguwe cyane afatwa n’ibizongamubiri, arira amarira y’ibyishimo arongera ariyongeza ashaka no kuvuza induru ariko arimwinyamwinya. Yaje gufunga umwuka, asanga Rene Patrick aho yari yicaye arimo kumuririmbira urwo amukunda mu ijwi n’amagambo y’urukundo aryoheye ugutwi n’umutima. Bahoberanye bamara umwanya munini, umusore amwambika impeta y’urukundo nyuma y’uko umukobwa amubwiye "YEGO".


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa