skol
fortebet

Umuhanzi Jowest amaze iminsi afunzwe

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Giribambe Josue uri mu bahanzi bakiri bato bagezweho wamenyekanye nka ’Jowest’ biravugwa ko amaze iminsi afunzwe aho akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Amakuru ava mu nshuti za hafi za Jowest aravuga ko amaze iminsi atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho Gusambanya Umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Umwe mu bahaye amakuru InyaRwanda dukesha iyi nkuru yagize ati "Amaze iminsi afunzwe ariko ntibyari byaravuzwe, tuzi ko RIB yamufashe akekwaho Gusambanya umwana."

Bamwe mu nshuti za Jowest ndetse n’abagize itsinda rya Fela Music bakorana byinshi muri Muzika, bashyize ubutumwa ku mbuga nkuta za Whatsapp (Status) bamwifuriza gufungurwa mu gihe cya vuba.

Jowest wazamukanye n’itsinda rya Fela Music agatangira kwamamara muri 2021, ni umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bagezweho kandi bakunzwe n’abiganjemo urubyiruko, kubera indirimbo zivuga ku rukundo agenda akora.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ’Agahapinesi, Pizza, Saye ndetse n’izindi zishimirwa na beshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa