skol
fortebet

Hamisa Mobetto yatangaje amagambo yabwiwe na Diamond yatumye yemera ko baca inyuma Zari

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli Hamisa Mobeto yatangarije imwe mu maradiyo yo muri Tanzania ko yahoze yiteguye gusangira Diamond n’uwahoze ari umukunzi we Zari cyane ko uyu muhanzi Diamond yamubwiye ko ari umuyisilamu yemerewe gushaka abagore ashaka.

Sponsored Ad

Mobeto yavuze ko Diamond yamwegereye amubwira ko kumutunga we na Zari nta mategeko abimuhanira kuko idini ye ya Islam imwemerera gushaka abagore barenze bane byatumye yumvaga ko nta kibi kirimo gusangira umugabo na Zari.

Yagize ati “Nabajije Diamond niba bitaba ari bibi kuryamana nawe kandi abana na Zari ambwira ko ari umuyisilamu yemerewe kugira abagore benshi.”

Mobeto wabyaranye na Diamond yavuze ko iyo Diamond yifuza ko bashyingiranwa akibana na Zari yari kubyemera kuko islam ibyemera ndetse we nta kibazo abibonamo.

Zari yatandukanye na Diamond muri Gashyantare uyu mwaka ku munsi w’abakundanye amuhoye ko atamwubaha we n’abana babyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa