skol
fortebet

Hamwe na SKOL Malt watsindira itike yo gutembera mu gihugu kizegukana irushanwa rikomeye ku isi rya ruhago

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 03, Jun 2026

Hamwe na SKOL Malt watsindira itike yo gutembera mu gihugu kizegukana irushanwa rikomeye ku isi rya ruhago

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bitegura gukurikirana irushanwa rikomeye ku isi rya ruhango, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, binyuze mu kinyobwa cyarwo cya SKOL Malt, yazanye amahirwe adasanzwe ashobora gutuma umuntu atsindira itike yo gutembere mu gihugu kizegukana irushanwa rikomeye ku isi rya ruhago

SKOL Malt yatangije ubukangurambaga bwiswe “Fly to the Home of Champions”, bugamije guha abakunzi b’umupira amahirwe yo gutsindira itike yo kuzatembera mu gihugu kizegukana irushanwa rikomeye ku isi rya ruhago na SKOL Malt.

Ni igikorwa kije gikurikira umuco SKOL Malt imaze kumenyerwamo wo gushyigikira imyidagaduro n’ibikorwa bihuza abantu, cyane cyane urubyiruko n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Uko promotion izakorwa

Kugira ngo umuntu yitabire iri rushanwa, asabwa kugura SKOL Malt, agahitamo amakipe ane yizeye ko azagera muri 1/2 cy’irangiza (semi-final), akegeranya ibirango by’inyuma ku icupa rya Skol Malt (bottle back labels) bihuye n’ayo makipe yahisemo, hanyuma agafata ifoto igaragara neza y’ibyo birango uko ari bine akayishyira ku rubuga rwa poromosiyo www.skolfootball.rw.

Abarushanwa bemerewe kwitabira rimwe ku munsi, kandi uko umuntu azakina kenshi,bizamwongerera amahirwe yo kugera kuri tombora y’igihembo gikuru, igihe amakipe ane yahisemo yose azaba ageze muri 1/2 cy’irangiza.

Nk’uko abategura iyi poromosiyo babitangaje, uzegukana igihembo gikuru azishyurirwa urugendo rwose rumujyana mu gihugu ikipe izatwara irushanwa rikomeye ku isi rya ruhagoizaba iturukamo.

Mu gihe habayeho abitabiriye benshi bahanuye neza amakipe ane yose akazagera muri 1/2 cy’irangiza, uzegukana igihembo cya nyuma azatoranywa binyuze muri itombora izakorerwa imbere y’umuhesha w’inkiko (bailiff).

Abantu bemerewe kwitabira iri rushanwa abafite imyaka 18 kuzamura, kandi buri wese uryitabira agomba kwemera amabwiriza n’amategeko arigenga. Uzegukana igihembo gikuru azasabwa kuba yemerewe gukora ingendo ndetse afite na pasiporo yemewe n’amategeko.

Abateguye iri rushanwa kandi bibukije abazaryitabira ko bagomba gutanga amakuru yabo nyayo kandi yuzuye, kuko gutanga amakuru atuzuye cyangwa atari ukuri bishobora gutuma umuntu avanwa mu irushanwa.

Ushobora gukina iri rushabwa wifashishijwe telefoni igezweho (smartphone) binyuze kuri www.skolfootball.rw. Ariko kandi, abafite telefoni zisanzwe cyangwa badafite smartphone na bo bashobora kwitabira babifashijwemo n’abakozi babugenewe (hostesses) bari mu tubari twitabiriye iki gikorwa, kandi bakabona ubutumwa bwo kubemeza ko biyandikishije binyuze kuri SMS.

Mu rwego rw’iyi gahunda, SKOL Malt izashyiraho igikorwa yise “SKOL Football Village” kizajya kibera muri Camp Kigali kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga. Aha abakunzi b’umupira w’amaguru bazajya bahura barebere hamwe imikino yose y’igikombe cy’isi ku nsakazamashusho nini.

SKOL Football Village izaba irimo ibikorwa bitandukanye byo gususurutsa abafana, birimo umukino wa sitting football, imikino ya kicker bakunze kwita baby-foot, gukina PS5, ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bizatuma abafana basangira ibyishimo by’umupira w’amaguru mu gihe cyose irushanwa rizaba rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa