skol

Haravugwa amakuru mashya ku itwita rya Kajala wa Harmonize rikomeje gutera urujijo

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Hashize iminsi hacicikana amakuru y’uko Harmonize na Kajla Frida bari witegura imfura yabo ariko amakuru ahari avugwa ko atari ukuri ahubwo ko amafoto yari yagaragaye aray’inshuti ya hfu y’uyu muryango.

Nyuma y’iminsi muri Tanzania havugwa inkuru y’itwita rya Kajala Frida, umukunzi wa Harmonize, haje andi makuru avuga ko uyu mugore yaba adatwite.

hashize iminsi tubagejejeho inkuru ivuga ko Kajala na Harmonize baba bari hafi kwibaruka nyuma y’igihe basubiranye.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Tanzania nka Rick Media n’ibindi, amakuru atangwa n’inshuti za hafi z’uyu muryango, aravuga ko atari Kajala Frida utwite nk’uko byari byavuzwe ahubwo ari umuntu wa hafi w’uyu muryango.

Mu myaka ishize higeze kuvugwa inkuru y’uko umuhanzi Harmonize yaba atabyara ariko biza kunyomozwa n’uko muri 2019 yabyaye umwana w’umukobwa Zureha Nasra n’umugore witwa Shanteel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa