skol
fortebet

Hari abantuka kubera Imiterere yange! Twaganiriye na FOFO wamamaye muri PAPA SAVA uherutse no kwitabira Missrwanda 2022-VIDEO

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyomubyeyi Noella wamamaye nka Fofo muri Filime ya PAPA SAVA ni umwe mubakinnyi ba sinema baharawe cyane ugasanga akenshi adakurwaho ijisho nabamwe mu b’Igitsinagabo kubera Imiterere y’Umubiri we ukurura abatari bacye.

Sponsored Ad

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FOFO WO MURI PAPA SAVA

Noella yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo iyo yakinnye muri 2015 yitwa Virunga School, harimo Seburikoko, PAPA SAVA ndetse nizindi zitandukanye.

Abamukurikira kumbuga ze nkoranyambaga, akunda kubasangiza amafoto akenshi atavugwaho rumwe ndetse ugasanga no mubitekerezo byinshi byayajeho bifite aho bihurira n’irari rya muntu ahanini bishingiye kumiterere ye ishitura abatari bacye.

Kuwa 18 Mutarama uyu mwaka, yashyize ifoto kurukuta rwe rwa instagram isa nigaragaza imiterere y’imyanya ye y’ibanga ndetse ni nifoto yateje ururondogoro muri rubanda.

Ifoto Fofo yashyize kuri instagram igateza Ururondogoro

Gusa kubijyanye n’Imiterere, Fofo avuga ko hari nabamwibasira bakamutuka bamwe bakavuga ko imiterere ye cyane ikibuno ari kinini muburyo bukabije ariko ko atabiha agaciro Ati" Sinjya mbitaho"

Mukiganiro Kihariye yahaye Umuryango na DC TV RWANDA, yaboneyeho no gusubiza kubamuvuze nabi nyuma yo kwitabira Missrwanda 2022, abamubwiye ko yari yayobye irushanwa ababwira ko yarabyiteze. Ati" Ngewe nagiye mu irushanwa byose mbyiteze, sinagize amahirwe yo gukomeza kuko umwanya wo gusobanura umushinga wange wabaye muto"
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FOFO WO MURI PAPA SAVA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa