Imyidagaduro
Harmonize na Kajala baritegura kwibaruka nyuma y’iminsi basubiranye
Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

Umuhanzi w’umunya Tanzania umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa wamenyekanye nka Harmonize we n’umukunzi we Kajala bari kwitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’iminsi basubiranye.
Mu butumwa aba bombi banyujije kuri konti zabo za Instagram, bashyizeho amashusho yerekena Kajala Fridah yifashe kunda irimo umwana ndetse bose bandikaho ko bamutegerezanyije amatsiko n’ubwuzu.
Harmonize na Kajala Fridah basubiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe kinini uyu muhanzi arira ayo kwarika asaba imbabazi.
Nyuma y’iminsi mike basubiranye Harmonize yambitse impeta Kajala amusaba ko yamubera umugore by’iteka undi nawe yemera atazuyaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *