skol

Harmonize na Kajala bongeye guterana imitoma bivugisha benshi(AMAFOTO+VIDEO)

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Afrurika ukomoka mu gihugu cya Tanzania wamenyekanye nka Harmonize yongeye kurikoroza kumbugankoranyambaga kubera imitoma yateye umukunzi we Kajala aherutse kwambika impeta.

Harmonize yifashishije Kajala mu mashusho y’indirimbo nshya yamuhimbiye yise ‘Nitaubeba’.

Iyi ndirimbo yongeye kuba imbarutso y’amagambo akomeye y’urukundo bakomeje kubwirana.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Harmonize yagize ati:”Iyi nayikoreye umuntu nkunda na we nicyo gihe ngo uyiririmbire uwo ukunda, ndagukunda Kajala kandi hamwe mu rukundo tuzagera kure.”

Kajala na we adatinze ati:”Nemeye kujya muri iyi ndirimbo kuko yaririmbwe n’inshuti yanjye magara arinjye ayiririmbira, ndagukunda cyane mukundwa uri uw’ingenzi nigeze kugira.”

MU magambo ari muri iyi ndirimbo Harmonize yumvikana avuga ko Kajala yamukuye kure kandi ko ari umuntu wingenzi ku buzima bwe utuma abona ibitotsi no kumanywa.

Amashusho y’iyi ndirimbo ku bayireba bahia babona urukundo koko bitewe nuburyo akoze ndese nudukino tuyigragaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa