Harmonize yahishuye icyo yapfuye Frida Kajala yashakaga kugira umugore
Yanditswe: Friday 05, May 2023

Icyamamare mu muziki w’Akarere yatoboye avuga ko atariwe wabaye imvano yo gutandukana kwe n’umukunzi we Frida Kajala biteguraga kurushinga nk’uko amakuru byavugwaga.
Mu gihe igice cy’umwaka cyari kigiye gushira Harmonize atandukanye na Frida Kajala bose bakaryumaho, uyu muhanzi yashyize agira icyo abivugaho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko byose byazamuwe n’uko yasanze uyu mugore yaramucaga inyuma.
Yasobanuye ko Kajala n’umugabo wari umaze kumwigarurira, bari bageze kure ku buryo (...)
Icyamamare mu muziki w’Akarere yatoboye avuga ko atariwe wabaye imvano yo gutandukana kwe n’umukunzi we Frida Kajala biteguraga kurushinga nk’uko amakuru byavugwaga.
Mu gihe igice cy’umwaka cyari kigiye gushira Harmonize atandukanye na Frida Kajala bose bakaryumaho, uyu muhanzi yashyize agira icyo abivugaho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko byose byazamuwe n’uko yasanze uyu mugore yaramucaga inyuma.
Yasobanuye ko Kajala n’umugabo wari umaze kumwigarurira, bari bageze kure ku buryo yabonaga nta garuriro kuko uyu mugore we yifuzaga ko bajya mu mirwano nyamara we atarabyifuzaga.
Harmonize ati:”Umugabo yaramwandikiye mbibonye aba nk’umusazi anyiyenzaho ngo tube twanarwana, ndavuga ni oya sinshaka ko turwana kuko njye ntarwana n’abagore niko namubwiye ndamubwira fata telefone yawe.”
Ibi Harmonize abitangaje nyuma y’iminsi micye Kajala avuye muri Kenya aho yakoreye ibikorwa birimo gufasha abatishoboye ariko abajijwe n’itangazamakuru yirinda kugira icyo avuga kuri Harmonize, ahubwo atangaza ko ari mu rukundo n’umunyapolitike ukomeye muri iki gihugu.
Harmonize yavuze kandi ko yari mu rukundo bya nyabyo kugera ku rwego yari yarabwiye nyina iby’umukunzi we ahamiriza umubyeyi we ko bishimanye kandi bizahoraho.
Uyu muhanzi yumvaga yiteguye kuzabana na Frida Kajala. Avuga ko nta kibazo gikomeye afitanye nuwo batandukanye nubwo byagenze gutyo bazakomeza kuba inshuti.
Harmonize na Frida Kajala iby’ibyishimo n’urukundo rwabo byasigaye muri 2022
Harmonize yatangaje ko Frida Kajala uheruka kuvuga ko ari mu rukundo n’umunyapolitike wo muri Kenya yari asigaye amuca inyumaIshurashura rya Harmonize benshi bari bavuze ko ariryo mbarutso yo gutana na Kajala nyamara yabiteye utwatsiKuri ubu Harmonize yatangiye uruhererekane rw’ibitaramo hirya no ku isi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *