Harmonize yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO)
Yanditswe: Monday 27, Jun 2022
Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ukomoka muri Tanzania yambitse impeta umukunzi we Kajala baherutse gusubirana mu rukundo bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Harmonize yambitse impeta Kajala nyuma y’iminsi mike basubiranye aho yagaragazaga ko ariwe mugore yifuza mu buzima bwe.
Uyu mugore wemeye kubana na Harmonize by’iteka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instgaram yasangije abakunzi be amashusho amugaragaza bamwambika impeta maze agira ati" Umukundwa by’iteka".
Harmonize nawe atazuyaje nkuko asanzwe agaragaza amarangamutima afitiye umukunzi we yifashishije urukuta rwe rwa instgram nawe yashyizeho amashusho amugaragaza yambika impeta Kajala ndetse n’amafoto maze ashyiraho ubutumwa bugira buti"Yavuze ngo yego".
Harmonize yavuze ko ibirori byabo ubwo byabaga byanyuraga k’urubuga rumenyereweho imyidagaduro rwitwa www.ceek.com, avuga ko kandi yambitse impeta umukunzi we iri mu bwoko bwa Diama y’ubururu akaba ari nayo aherutse kugura muri Turkey.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *