Harmonize yarakajwe no kuba Diamond yatangaje ko umukunzi we yaryamanye n’uwahoze ari umurinzi we
Yanditswe: Monday 06, May 2019
Umuhanzi Harmonize yababajwe no kuba boss we Diamond Platnumz yaravugiye mu ndirimbo nshya yitwa “ Inama” yakoranye na Fally Ipupa ko uwahoze ari umurinzi we Mwarabu Fighter yasambanye n’umukunzi we Sarah Michellotti.
Ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Tanzania byavuze ko Diamond yaririmbye muri iyi ndirimbo yitwa Inama ko Mwarabu fighter warindaga Diamond,yirukanwe ku kazi kubera ko yasambanye na Sarah,umuhanzi Harmonize aherutse kwambika impeta amusaba ko yamubera umugore.
Amakuru avuga ko Harmonize yinginze Diamond ngo yirukane Mwarabu Fighter nyuma yo kumenya ko amuca inyuma,birangira uyu boss wa Wasafi abikoze none uyu murinzi asigaye arinda Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Harmonize yavuze ko ibyo Diamond yakoze mu ndirimbo Inama ari agasuzuguro gusa ntacyo yabikoraho.
Yagize ati “Aka ni agasuzuguro.Gutangaza ko umugore wanjye yasambanye na Mwarabu.Ariko ntacyo nakora.”
Harmonize yahise yamamaza iyi ndirimbo ya Diamond na Fally Ipupa yiswe “Inama”gusa abanza kuvuga ko atishimye.
Harmonize yababajwe n’ibyo Diamond yamukoreye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *